PNL 29:APR FC yataye igikombe, Kiyovu Sports inanirwa kugitoragura

PNL 29:APR FC yataye igikombe, Kiyovu Sports inanirwa kugitoragura

 Jun 13, 2022 - 11:47

Ku munsi wa 29 wa Primus national League, APR FC na Kiyovu Sports zihanganiye igikombe cya shampiyona zananiwe kubona amanota atatu.

Ni imikino y'umunsi wa 29 wa shampiyona ya Primus yari yitezweho kugabanya amatsiko y'abakunzi ba ruhago mu Rwanda bibaza uzatwara igikombe cya shampiyona y'umwaka 2021-2022 iri kugana ku musozo.

Umukino wari ukomeye kurenza indi kuri uyu munsi wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo aho APR FC yari iya mbere ku rutonde rwa shampiyona yari yakiriye AS Kigali yari ku mwanya wa gatanu.

Abakinnyi babanje mu kibuga

APR FC:Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka jean Bosco, Manishimwe Djabel, Kwitonda Allain, Mugisha Gilbert, na Bizimana Yannick.

AS Kigali:Ntwali Fiacre, Rugirayabo Hassan, Bishira Latif, Ishimwe Christian, Kwitonda Ally, Mugheni Fabrice, Kalisa Rachid, Niyonzima Haruna, Aboubakar Lawal na Hussein Shaban.

Ikipe ya APR FC yinjiye mu gice cya mbere neza ndetse igenda igerageza uburyo butandukanye bwo gushaka igitego, ariko abasore barimo Ombolenga na Ruboneka, umunyezamu Ntwali Fiacre ababera ibamba.

Ikipe ya AS Kigali yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 35, Aboubakar Lawal aha umupira Niyonzima Haruna nawe awuzamukana neza yinjira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC, maze umupira awuboneza mu nshundura.

Iki gitego cya AS Kigali ni nacyo cyatandukanyije amakipe yombi maze ajya kumva inama z'abatoza nyuma y'iminota 45' n'indi ibiri yongeweho.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC ikinana umurava nk'ishala kwishyura igitego yari yatsinzwe, ndetse yiharira iminota 25 ya mbere yataka izamu rya AS Kigali ariko ibura igitego.

Ntabwo byari byoroshye hagati ya APR FC na AS Kigali

Iyi kipe yari yakoze impinduka yinjijemo abakinnyi nka Lague, Mugunga, Innocent, mu gihe hari havuyemo Yannick, Gilbert na Kwitonda Allain ariko nta musaruro byatanze.

Nyuma y'umunota wa 65 ikipe ya AS kigali yagarutse nayo isatira izamu rya APR FC, ndetse ku munota wa 72 ibona uburyo ku mupira wari uhinduwe na Aboubakar Lawal, Shaban Hussein ashyizeho umutwe umupira ukubita ipoto.

Nyuma yo kugaragaza ko iri hejuru muri iyo minota, AS Kigali yabonye igitegp cya kabiri ku munota wa 86 gitsinzwe na Kakule Mugheni Fabrice ndetse umukino urangira APR FC itsinzwe ibitego 2-0.

Ku rundi ruhande Kiyovu Sports ihanganiye na APR FC igikombe yari yagiye i Rusizi, ariko byarangiye inganyije na Espoir FC ubusa ku busa.

Iyo Kiyovu Sports itsinda uyu mukino yari guhita ifata umwanya wa mbere ariko byayinaniye ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri irushwa inota rimwe na APR FC.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi:

Bugesera FC 2-0 Police FC

Espoir FC 0-0 Kiyovu Sports

Gicumbi FC 1-3 Rutsiro FC 

Marines FC 3-2 Rayon Sports 

Etoile De L’Est 0-0 Gorilla FC 

Musanze FC 1-0 MUKURA VS 

Umunsi wa 29 wa shampiyona mu Rwanda urabura umukino umwe ngo ube usojwe, ukaba ari umukino uraba kuri uyu wa kabiri aho Etincelles izakira Gasogi United.

Uko urutonde ruhagaze