Umutoza yatangaje aba bakinnyi abinyujije mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye ku biro bya FERWAFA biherereye i Remera, aho abakinnyi 28 biganjemo ba myugariro aribo bahamagawe.
Abazamu: Kwizera Olivier, Ntwari Fiacre na Kimenyi Yves
Ba Myugariro:Emmanuel Manishimwe, Salomon Nirisarike, Niyomugabo Claude, Ange Mutsinzi, Prince Buregeya, Fitina Ombolenga, Thierry Manzi, Aimable Nsabimana, Ali Serumogo, Thierry Ndayishimiye na Christian Ishimwe.
Abo hagati:Blaise Nishimwe, Djabel Manishimwe, Bonheur Mugisha, Djihad Bizimana, Kevin Muhire, Rafael York na Bosco Ruboneka.
Abataka:Danny Usengimana, Meddie Kagere, Lague Byiringiro, Yves Mugunga, Muhadjir Hakizimana na Dominic Ndayishimiye.
Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y'igihugu
Haruna Niyonzima na Tuyisenge Jacques bari basanzwe ari ba Kapiteni ba Amavubi ntabwo bagaragaye mu bakinnyi 28 uyu mutoza azifashisha.
Ikindi cyibajijweho na benshi ni ukuntu myugariro Faustin Usengimana wa Police FC wari umaze iminsi yitwara neza atagaragaye kuri uru rutonde, ndetse hakagaragaramo Lague Byiringiro umaze iminsi atabanza mu kibuga.
Amavubi afite imikino ibiri muri Kamena uyu mwaka aho tariki 2 rusajya gusura ikipe ya Mozambique, nyuma yaho rwakire Senegal kuri sitade ya Huye tariki 7 Kamena.
