FC Barcelona ishaka gukura Chelsea amata ku munwa

FC Barcelona ishaka gukura Chelsea amata ku munwa

 Feb 8, 2022 - 16:16

FC Barcelona ifite gahunda yo kugura Jules Kounde wifuzwa na Chelsea, ndetse ikanayitwara abandi bakinnyi babiri.

Amakuru ava mu bitangazamakuru byo muri Espagne aravuga ko ikipe ya FC Barcelona yitegura guhigika Chelsea muri gahunda gusinyisha myugariro Jules Kounde ukinira FC Sevilla yo muri Espagne.

Mu mpeshyi ishize nibwo byari byitezwe cyane ko Chelsea yasinyisha Jules Kounde, dore ko ikipe ya FC Sevilla yifuzaga miriyoni 60 z'amapawundi kuri uyu musore w'imyaka 23.

Kuva icyo gihe umutoza wa Chelsea Thomas Tuchel yagiye yifashisha cyane myugariro Trevoh Chalobah wakuwe mu bato b'iyi kipe ariko Chelsea ikomeza kuvugwa ko ikifuza Kounde.

Iyi kipe ikomeje kwifuza Jules Kounde kuko ifite ba myugariro batatu barasoza amasezerano yabo mu mpeshyi kandi batizeye ko bazayongera. Abo ni Antonio Rudiger, Cesar Azpilicueta na Andreas Christensen.

Ubwo uyu mwaka w'imikino watangiraga Jules Kounde yiyemereye ko kuba ibyo kujya muri Chelsea byaranze byamukozeho cyane ku mitekerereze.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Sport cyandikira muri Espagne cyitwa SPORT, ivuga ko ubu ikipe ya FC Barcelona iri tayali kuba yasinyisha uyu mufaransa ukina mu mutima wa ba myugariro.

Umutoza Xavi utoza FC Barcelona ashaka gukomeza ubwugarizi bwe bumaze gutsindwa ibitego 25 aho umwaka w'imikino ugeze mu mikino bamaze gukina.

N'ubwo bimeze gutya ariko, ikipe ya FC Barcelona iranavugwa ku bakinnyi babiri ba Chelsea bari gusoza amasezerano aribo Christensen na Azpilicueta.

Azpilicueta na Christensen bari gusoza amasezerano muri Chelsea(Image:The Mirror)

Barça ishaka gusinyisha Jules Kounde wifuzwa cyane na Chelsea(Net-photo)