Thomas Tuchel yatandukanye n'umugore we bari bamaranye imyaka 13

Thomas Tuchel yatandukanye n'umugore we bari bamaranye imyaka 13

 Apr 3, 2022 - 11:07

Ni icyumweru kibabaje ku mutoza wa Chelsea Thomas Tuchel, nyuma y'uko anyagiwe n'ikipe ya Brentford, yatandukanye n'umugore we bari bamaranye imyaka myinshi.

Amakuru yashyizwe hanze n'ikinyamakuru Daily mail aravuga ko umudage utoza Chelsea Thomas Tuchel yamaze gutandukana n'umugore we Sissi bamaze imyaka 13 basezeranye, ndetse bose bakaba bifuza gatanya.

Mu gihe uyu mutoza ari mu bihe bitoroshye kubamo muri Chelsea kubera ibihano umuherwe wa Chelsea Roman Abramovich yafatiwe, ni nako yari akomeje kurwana n'urushako rutamworoheye.

Bivugwa ko umugore we Sissi yatangiye gahunda zo gushaka gatanya mu cyumweru gishize ndetse inshuti zabo zikavuga ko ibyo kwiyunga ubu bisa n'aho amazi yarenze inkombe bitagishobotse.

Thomas Tuchel yatandukanye n'umugore we(Net-photo)

Uwahaye amakuru Daily mail yagize ati:"Sissi na Thomas Tuchel bakoze uko bashoboye ngo ntibatandukane, ariko nyuma na nyuma nta kundi byari kugenda.

"Biteye agahinda cyane, ariko ubu bose bazi ko abakobwa babo aricyo kintu cy'ibanze. Ibya ngombwa byarateguwe mu cyumweru gishize ngo habeho gatanya."

Mu kwezi kwa munani mu 2021 nibwo uyu mugore wa Tuchel yavuye mu Budage areka akazi k'ubunyamakuru aza mu Bwongereza, nyuma y'amezi arindwi Thomas Tuchel ahawe ikipe ya Chelsea.

Icyo aba bombi bapfuye ntikirashyirwa hanze ariko ababegereye bemeza ko bamaze igihe batameranye neza, kandi ko bose bemera ko bazakomeza gushyira imbere abakobwa babo babiri bagitanye.