Ni imikino yo kwishyura muri 1/4 cya UEFA europa league yakomezaga kuri uyu wa kane nyuma y'uko imikino ibanza yabaye ku wa kane mu cyumweru gishize.
FC Barcelona yari yanganyije 1-1 na Eintracht Frankfurt mu Budage, kuri uyu munsi i Camp Nou muri Espagne niho habereye umukino wo kwishyura.
Bijyanye n'ibihe byiza FC Barcelona imazemo iminsi hari hari ikizere ku bafana bayo ko yagombaga kubona intsinzi kuri uyu munsi, gusa siko byagenze ahubwo Eintrancht Frankfurt yaje gukora ibitari byitezwe na benshi.
Ku munota wa kane gusa Umunya-Serbia Filip Kostic yatsinze igitego cya mbere cya Eintracht Frankfurt kuri penariti nyuma y'uko Eric Garcia yari ashyize Jesper Lindstrom hasi, umunya-Colombia Rafael Borre atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 36, igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri ku busa.
Ku munota wa 67 nibwo Filip Kostic yatsinze igitego cya gatatu cyatumye n'ikizere gike abafana ba FC Barcelona bari basigaranye kiyoyoka.
Eintracht Frankfurt yasezereye FC Barcelona muri 1/4 cya Europa league(Net-photo)
FC Barcelona yagerageje kugaruka mu mukino itsinda igitego ku munota wa 84 gitsinzwe na Sergio Busquets ariko kiza kwangwa umusifuzi avuga ko habayeho kurarira, gusa FC Barcelona yabashije kubona ibitego bibiri mu minota y'inyongera.
Sergio Busquets yatsinze igitego ku munota wa mbere mu minota ikenda yari yongeweho, naho Memphis Depay atsinda igitego ku munota wa 11 w'inyongera kuri penariti nyuma y'ikosa N'Dicka yakoreye Luuk de Jong byanatumye uyu musore yerekwa ikarita itukura.
Indi mikino itatu yarangiye Atalanta itsinzwe na RB Leipzig ibitego bibiri ku busa bituma Leipzig ikomeza ku giteranyo cya 3-1, West Ham yagiye gutsindira Lyon ibitego bitatu ku busa mu Bufaransa ihita ikomeza ku giteranyo cya 4-1, ndetse Rangers itsinda Braga ibitego 3-1 hifashishijwe iminota 30 y'inyongera ihita ikomeza ku giteranyo cya 3-2.
Muri 1/2 West Ham izahura na Eintracht Frankfurt mu gihe RB Leipzig izahura na Rangers mu mikino ibanza izaba tariki 28 Mata naho iyo kwishyura ikaba tariki 05 Gicurasi 2022.
