Adil Mohamed yemeye ko yatsindishije APR FC

Adil Mohamed yemeye ko yatsindishije APR FC

 Feb 17, 2022 - 06:30

Nyuma yo gutsindwa na Musanze FC, Adil Mohamed utoza APR FC yemeye ko amakosa ari aye.

Kuri uyu wa gatatu shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje. Ikipe ya APR FC yari imaze gutsindwa umukino umwe mu myaka ibiri iheruka, yari yerekeje i Musanze gukina na Musanze FC.

Ni umukino warangiye Musanze FC itsinze APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran mu minota y'inyongera, maze Musanze FC iba ibaye ikipe ya kabiri itsinze APR FC muri shampiyona mu myaka ibiri iheruka nyuma ya Mukura Victory Sports.

Nyuma y'uyu mukino mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza wa APR FC witwa Adil Errade Mohamed yemeye ko kuba ikipe ye yatsinzwe ari amakosa ye.

Adil yagize ati:"Imana Ishimwe kuri byose, nk'uko nsanzwe mvugisha ukuri, impamvu yatumye dutsindwa ndayishyiraho, gutsindwa uyu munsi ninjye wabiteye.

"Nakoze ikosa mu mukino, kuko gukinira kuri iki kibuga biragoye. Ni ubwa mbere nari mpaje gusa iyi kipe ihakinira yaturushije amanota yo kuhamenya.

"Gutsindwa ninjye wabiteye nahugiye mu gushaka amanota atatu nibagirwa ibindi ariyo mpamvu nakuyemo umukinnyi ukina inyuma nkashyiramo Rutahizamu."

Muri uyu mukino umutoza Adil Mohamed amaze kubona ko kubona igitego biri kumugora, yakuyemo Nsengiyumva I'rshade wakinaga hagati mu kibuga, maze ashyiramo rutahizamu Mugunga Yves. Iri rikaba ari naryo kosa Adil avuga ryatumye atsindwa igitego.

Musanze FC yatsinze APR FC igitego kimwe(Image:Rwanda Magazine)

Adil Mohamed yemera ko yakoze ikosa ryatsindishije APR FC(Image:Rwanda Magazine)