Romelu Lukaku yabujije Lautaro Martinez kuza muri Chelsea amubwira ko azagaruka muri Inter.Milan

Romelu Lukaku yabujije Lautaro Martinez kuza muri Chelsea amubwira ko azagaruka muri Inter.Milan

 Jan 1, 2022 - 10:35

Mu kiganiro umubirigi Romelu Lukaku yagiranye na Sky Italia yabwiye umunya-Argentine bakinanye muri Inter.Milan kutamusanga muri Chelsea dore ko ngo yavuye muri Inter.Milan atabishaka.

Romelu Lukaku yagarutse muri Chelsea mu mpeshyi ya 2021 ubwo yavaga muri Inter.Milan amaze gutwaramo igikombe cya shampiyona aho yari afitanye na Lautaro Martinez ubusatirizi bwaryanaga.

Romelu Lukaku aherutse kugirana ikiganiro na Sky Italia aho yanatangaje ko ibintu bitameze neza muri Chelsea. Sky Italia igenda isohora ibice bitandulanye by'icyo kiganiro.

Mu gice yasohoye uyu munsi niho harimo agace Romelu Lukaku warimo aseka yabwiye Lautaro Martinez kutamusanga muri Chelsea ndetse akamwizeza ko azagaruka mu ikipe ya Inter.Milan yo mu Butariyani.

Ni ikiganiro kandi kigaragaramo ko Romelu Lukaku n'ubwo yagiye muri Chelsea ariko yifuzaga kuba yaguma mu Butariyani muri iyi mpeshyi ishize.

Lukaku avuga ku kuva muri Inter.Milan yagize ati:"Mu mpeshyi ishize nagiye kuvugana n'ubuyobozi bwa Inter.Milan nshaka amasezerano mashya. Narababwiye nti 'Mfite imyaka 28 nashakaga gutegura ubuzima bwange n'amasezerano mashya'...Ariko Inter.Milan bambwiye oya. Birashoboka ko ari ibibazo by'ubukungu. Kuri nge byari bigoye kubyemera."

Romelu Lukaku yabajijwe niba iyo Inter.Milan imuha amasezerano mashya yari kuhaguma, avuga "Yego".

Lukaku ati:"Mu mpeshyi ishize iyo Inter.Milan yemera kumpa amasezerano mashya nk'uko nabishakaga, iki kiganiro ntitwari kuba twagikoreye aha i London ahubwo yari kuba ari i Milan."

Muri iki kiganiro kandi Romelu Lukaku yabajijwe ku busatirizi bwe na Lautaro Martinez, Lukaku yagize ati:"Nkumbuye Lautaro Martinez, guhera ku munsi wa mbere nahuye nawe nari no kumupfira mu kibuga."

Lukaku akomeza aseka ati:"Ngo kuba Lautaro Martinez yazansanga hano mu minsi iri imbere? Oya...Lautaro, waguma muri Milan, nzagaruka aho ngaho."

Mu bindi bice by'iki kiganiro byasohowe mbere, Romelu Lukaku yagaragaye avuga ko atishimiye uko amerewe mu ikipe ya Chelsea nyuma y'amezi ane gusa ayigiyemo.

Ibi kandi yabivuze nyuma y'uko mu minsi ishize umu-agent we yari yatangaje ko uyu mugabo ateganya kuzasubira gukina mu Butariyani n'ubwo aribwo akigera muri Chelsea.

Gusa nyuma y'ibi byose Romelu Lukaku asoza avuga ko azakorana neza na Thomas Tuchel utoza Chelsea kugira ngo ibibazo byose babikemure neza ubundi amahoro n'umutuzo biboneke muri Chelsea.

Romelu Lukaku avuga ko atishimye muri Chelsea(Image:Daily mail)

Lukaku na Martinez bafashije Inter.Milan gutwara igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka myinshi(Net-photo)

Lukaku akumbuye Lautaro ariko amubuza kuza muri Chelsea(Net-photo)

Lukaku yiyemeje gukorana na Thomas Tuchel bikagenda neza(Net-photo)