Ni Tombora byari biteganyijwe ko iba ku isaha ya saa 10:00 ikabera ku biro by'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru FERWAFA i Remera. Abahagarariye amakipe atombora bari bahari ndetse ni nabo bikoreye iyo tombora.
Amakipe yatomboraga ni amakipe arindwi yagize amanota menshi mu bikombe bibiri biheruka aribyo 2018 na 2019, ariko hongeweho indi kipe imwe yagize amanota menshi mu ijonjora ry'ibanze ariyo Bugesera FC ahita aba amakipe umunani. Aya makipe umunani niyo yatomboraga andi makipe umunani yazamutse mu ijonjora ry'ibanze.
Agakangara k’aya makipe 8 afite amanota menshi harimo amakipe 7 ari yo Rayon Sports (39/40), AS Kigali (22/40), Mukura VS&L (22/40), SC Kiyovu (22/40), APR FC (21/40), Police FC (18/40) na Sunrise (14/40), aya akiyongeraho Bugesera FC yagize amanota menshi muri iri jonjora ugeraeranyije n’anadi makipe yabonye itike aho yahise igira (8/40).
Uhagarariye aya makipe umunani twavuze hejuru ataranyuze mu ijonjora ry'ibanze yahagurukaga agakora mu gakangara, ikipe akuyemo akaba ariyo bazahura kandi ikipe ye ikaba izakira umukino wo kwishyura.
Uko tombora yagenze:
1.Musanze FC Vs Rayon Sports
2.Etincelles Vs AS Kigali
3.Etoile de L'Est Vs Mukura Victory Sports
4.Marine FC Vs Kiyovu Sports
5.Amagaju FC Vs APR FC
6.La jeunesse Vs Police FC
7.Gasogi United Vs Sun rise
8.Gicumbi FC Vs Bugesera FC
Ikindi cyatangajwe nuko muri 1/4 na 1/2 nta yindi tombora izabamo ahubwo uko amakipe azagenda atsinda, uko azagenda ahura nabyo birapanze. Nk'urugero ikipe izatsinda hagati y'Amagaju na APR FC izahura n'izatsinda hagati ya Marine na Kiyovu Sports. Muri 1/2 ikipe izatsinda aho, ifite amahirwe yo guhura na Rayon Sports mu gihe yaba yabashije kuhagera.
Muri 1/4 hashobora kubaho umukino wa APR FC na Kiyovu Sports(Net-photo)
Nyuma ya 1/8 icyiciro gikurikiraho amakipe azakomeza azahura bikurikije nimero y'umukino bisobanuye ko nimero 1 izahura na nimero 8, nimero 2 izahura na nimero 7, nimero 3 izahura na nimero 6, nimero 4 izahura na nimero 5.
