Intsinzi ya Sadio Mane na bagenzi be mu gikombe cy'Afurika cy'uyu mwaka izahora yibukwa dore ko aricyo gikombe cy'Afurika cya mbere iki gihugu cyari cyegukanye kuva cyabaho.
Izina rya Sadio Mane naryo rizahora ryibukwa dore ko hari stade igiye gutangira kwitwa izina ry'uyu musore mu gihugu cye yavukiyemo aricyo cya Senegal.
Nyuma yo gufasha cyane ikipe y'igihugu ya Senegal, Sadio Mane yanateye penariti ya nyuma ya Senegal yatumye bahita batsinda ikipe y'igihugu ya Egypt maze bakegukana igikombe.
Muri iki gikombe cy'Afurika, Sadio Mane yatsinze ibitego bitatu anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego, bituma anaba umukinnyi w'irushanwa muri iki gikombe cyabereye muri Cameroon.
Kuri ubu Meya(Mayor) wa Sedhiou ari naho Sadio Mane avuka, yatangaje ko stade nshya muri uyu mujyi izitirirwa Sadio Mane.
Mayor Abdoulay Diop yagize ati:"Sadio Mane yahesheje ikuzo Senegal yose, umujyi wa Sedhiou n'agace ka Casamance kose.
"Nafashe umwanzuro wo kumwitirira stade ya Sedhiou.
"Ibi mbikoze ngo nerekane urugwiro abahungu n'abakobwa bo muri aka gace bamufitiye.
"Yatumye abantu bose bamenya Bambali na Sedhiou, uduce tw'ingenzi muri uyu mujyi.
"Iyi ni impano Sadio Mane akwiye."
Amakuru ahari avuga ko iyi stade izitirirwa Sadio Mane iri kubakwa ndetse ikaba izafungurwa mu mwaka utaha.
Sadio Mane agiye kwitirirwa stade muri Senegal(Net-photo)
