Umutoza wa Bayern Munich ari mu bibazo birimo no gukangishwa kwicwa

Umutoza wa Bayern Munich ari mu bibazo birimo no gukangishwa kwicwa

 Apr 16, 2022 - 05:13

Nyuma y'uko Bayern Munich isezerewe muri UEFA Champions league ikuwemo na Villarreal, Julian Negelsmann uyitoza yatangaje ko yakiriye ubutumwa bwinshi bumubwira ko ashobora no kwicwa.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri nibwo ikipe ya Bayern Munich yasezerewe na Villarreal muri UEFA Champions league, nyuma yo kunganyiriza mu Budage 1-1 kandi yaratsindiwe muri Espagne 1-0.

Ubwo yavugaga ku mukino Bayern Munich ifitanye na Arminia ku cyumweru, Julian Negelsmann utoza iyi kipe yavuze ibyo yakiriye muri iyi minsi nyuma yo gusezererwa na Villarreal.

Yagize ati:"Ndabizi ko nzahora nakira abanenga kuva mu mpande zose - ibyo ni ibisanzwe kandi nzahangana nabyo.

"Ariko ubutumwa 450 kuri instagram bumbwira kwicwa, ntabwo byoroshye.

"Niba abantu bashaka kunyica icyo ni ikintu kimwe, ariko banatatse mama wange utanitaye ku by'umupira w'amaguru na gato.

"Simbyumva. Iyo bazimije televiziyo, abantu bibagirwa ibikwiye. 

"Kandi bagatekereza ko aribo bari mu kuri, ibyo ni ubusazi."

Chukuweze watsinze igitego cyasezereye Bayern Munich(Net-photo)

Julian Ngelsmann yinjiye muri Bayern Munich mu 2021 asimbuye Hansi Flick wari umaze gusimbura Joachim Low mu ikipe y'igihugu y'ubudage. Negelsmann w'imyaka 34, n'ubwo yagize ibihe byiza muri RB Leipzig ariko hari abafana ba Bayern Munich batamwemera bitewe n'ukuntu ari muto, ndetse akaba akunda guhindura imikinire ya Bayern Munich agakinisha ba myigariro batatu.