Kuri iki cyumweru nibwo David Beckham wamenyekanye mu makipe nka Manchester United, Real Madrid n'ikipe y'igihugu y'Ubwongereza, yatangaje ko yatanze konti ye ya Instagram ku muganga witwa Dr Iryna uri gufasha abagore kubyara mu mujyi wa Kharkiv muri Ukraine.
Uyu mugabo w'imyaka 46, akaba umuherwe w'ikipe ya Inter.Miami yo muri Leta zunze ubumwe za America, yabwiye miliyoni zirenga 71 zimukurikira kuri Instagram kureba kuri profile ye bakabona iyo mirimo Iryna n'itsinda rye bakomeje gukora muri ibi bihe bikomeye cyane.
David Beckham usanzwe ari ambasaderi w'agace ka UN kita ku bana, yashyize amashusho kuri instagram ahamagarira abamukurikira gushyigikira ibikorwa by'uwo muryango muri Ukraine.
Umujyi wa Kharkiv wibasiwe cyane n'ibitero by'abarusiya kuva batera igihugu cya Ukraine ku mugaragaro, aho ibisasu byagiye bisenya inyubako zitandukanye.
Dr Iryna usanzwe ari umuyobozi w'isantire yo kubyaza muri aka gace, yagaragaje videwo y'ahantu yavugaga ko abagore batwite ariho bajya ubwo Uburusiya bwinjiraga muri Ukarine bwa mbere. Ndetse yerekanye amafoto y'abana bavutse bashyizwe ku byuma bibafasha guhumeka byari byatanzwe na UNICEF.
Yagize ati:"Iminsi ya mbere yari igoranye cyane. Twagombaga kwiga gukora mu gihe cy'amabombe n'ibitero.
"Dushobora kuba turi gushyira ubuzima bwacu mu kaga, ariko ibyo byose ntitubitekerezaho. Dukunda akazi kacu."
Imwe mu mavidewo ya Irina igaragaza umugore witwa Yana afite umwana we w'umuhungu witwa Mykhailo wari wavutse ku munsi wa kabiri w'intambara afite ibibazo mu guhumeka. Irina yatangaje ko ubu Mykhailo ameze neza, ariko yongeraho ko ahasanzwe ari mu rugo ku muryango we hasenywe.
Iryna kandi yagize ati:"Abadogiteri n'abaforomo hano, dufite ubwoba, turarira, ariko nta n'umwe muri twe uzacika intege."
David Beckham yahamagariye abamukirikira gushyigikira ibikorwa bya Dr Iryna(Net-photo)
