Tammy Abraham wanzwe muri Chelsea yashimagije Jose Mourinho karahava

Tammy Abraham wanzwe muri Chelsea yashimagije Jose Mourinho karahava

 Apr 4, 2022 - 17:00

Rutahizamu umeze neza cyane muri AS Roma yashimagije umutoza Jose Mourinho amwita umutoza wa mbere ku isi, nyuma yo kuva muri Chelsea ameze nk'ujugunywe ariko akaba ameze neza mu Butariyani.

Rutahizamu Tammy Abraham yashimagije umutoza Jose Mourinho avuga ko ariwe mutoza mwiza kurusha abandi ku isi, ndetse avuga ko ariwe umusunika cyane mu bihe byiza ari kugira muri AS Roma.

Tammy Abraham yagiye muri AS Roma mu mpeshyi ishize aguzwe miliyoni 34 z'amapawundi nyuma yo kubura umwanya uhagije wo gukina muri Chelsea ya Thomas Tuchel.

Ubwo yari abajijwe niba kuba iyi kipe itozwa na Mourinho biri mu byatumye ayisinyira, Tammy Abraham yagize ati:"Yego, ni imwe mu mpamvu.

"Nk'umwongereza ukiri muto, nashakaga kuguma mu Bwongereza. Roma yaraje hamwe na Atalanta n'andi makipe atandukanye ku isi, nibwiraga ko nshaka kuguma muri Premier league kandi ko mfite ibyo ngomba kugaragaza.

"Papa wange, ababyeyi na agent baranyicaje barambwira ngo 'Watsinze ibitego muri Chelsea, Swansea na Bristol City, genda wumve ku yandi mazi, genda ugerageze ubuzima bwo hanze y'igihugu.''

Ubwo ikipe ya AS Roma yari imaze gutsinda mukeba wayo Lazio Roma ibitego 3-0 mu mukino Tammy Abraham yatsinzemo ibitego bibiri, Jose Mourinho nawe yavuze kuri uyu musore ku buryo budasanzwe.

Tammy Abraham ari kwitwara neza muri AS Roma(Image:The star)

Mourinho yabwiye DAZN ati:"Twakoze neza. Uyu munsi byari byiza cyane kuko byagaragaye ko ibyo twapanze byashyizwe mu kibuga.

"Mu gice cya kabiri Lazio yagerageje gukinana ikizere ariko ntitwigeze duta umutwe. Nta gushidikanya, abahungu bari bakwiye iyi ntsinzi. 

"Iyo uvuze ko Abraham adasanzwe, ntabwo mbyemera, ashobora no gukora ibirenze. Musaba byinshi kuko nzi ubushobozi bwe, si ndi kuvuga ku bitego ariko agomba gukina buri mukino gutya."

Mu gihe aya magambo yumvikana nk'ashobora guca umukinnyi intege mu gihe yakoze neza ntashimwe ariko akaba ari gufasha Abraham gukora neza cyane kurushaho, uyu musore yaje kubibazwaho.

Tammy Abraham yagize ati:"Muzi ukuntu Mourinho ateye, twese turabizi.

"Hari impamvu mwita umutoza mwiza kurusha abandi ku isi. Azi uburyo agutwara, azi uburyo akwinjiramo kandi azi n'uburyo bwo gutuma wiyumva nk'umukinnyi udasanzwe.

"Ntabwo azabikubwira ariko buri gihe mba numva nshaka gukora neza kubwe. Ansunikira mu gukora neza cyane. Iyo numva ko nakoze ibihagihe ambwira ko ngomba gukora ibirenzeho.

"Twabanyeho ubwo yari muri Chelsea ndi umwana. Nagiye kwitoza mu ikipe ya mbere, ariko buri gihe ntiyanyoroheraga. Buri gihe yansukiraga mu gukora neza kurushaho. Numvaga igihe nakoze ikintu kiza arambwira ko nari kugikora neza kurushaho. 

"Ibyo nibyo nari nkeneye, uko gusukina n'uko agutwaraga, by'umwihariko nyuma y'umwaka w'imikino uruhije nagize muri Chelsea aho ntabonaga umwanya uhagije wo gukina.

"Kuza hano ukabona umutoza nka Mourinho akagutoza, kukwizereramo byonyine biguha ikizere."

Tammy Abraham ashima uko Jose Mourinho amufata(Image:The Mirror)

Tammy Abraham ni umwe muri ba rutahizamu bahagaze neza muri shampiyona ya Seria A dore ko ari uwa kane mu bamaze gutsinda ibitego byinahi, aho yatsinze ibitego 15 akaba yaranatanze imipira itatu yavuyemo ibitego.