Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bamaze imyaka irenga ikinyacumi bahanganye ndetse ari nabo bayoboye isi ya ruhago dore ko banihariye ibihembo bikomeye birangajwe imbere na Ballon d'or 12 bagabanye muri 13 ziheruka.
Gusa ibi abakunzi ba ruhago bibaza uko byari kugenda iyo aba bagabo bombi bisanga bakinana mu ikipe imwe basabwa gushyira hamwe ngo babone intsinzi.
Ubukeba bw'aba bombi bwafashe imbaragara cyane ubwo Cristiano Ronaldo yerekezaga muri Real Madrid mu 2009 aho yari agiye guhangana na Lionel Messi wakiniraga FC Barcelona mu mikino ya El classico.
Nyuma yo gutwara champions league ndetse na Ballon d'or muri Manchester United, Cristiano Ronaldo yahise yerekeza muri Real Madrid mu mwaka wa 2009 aho yaguzwe miliyoni 80 z'amapawundi.
Nyuma yo kuyogozwa na FC Barcelona ya Pep Guardiola yaryanaga, Real Madrid yari yamaze kugura Karim Benzema, Xabi Alonso, na Kaka wari uherutse gutwara Ballon d'or. Gusa bongeraho Cristiano Ronaldo wabicaga bigacika.
Gusa kuri iyi nshuro mbere y'uko Cristiano ajya muri Real Madrid, umutoza Sir Alex Ferguson we ntiyari ashyigikiye ko uyu mukinnyi we yerekeza muri iyikipe y'i Madrid.
Mu 2008 Sir Alex Ferguson we ubwe yivugiye ko atifuza kugurisha umukinnyi we muri Real Madrid aho yayisabaga kumuvira ku mukinnyi.
Gusa n'ubwo byari bimeze gutya Cristiano Ronaldo we yari yamaze kugaragaza ko yifuza kuva muri Manchester United. Ikinyamakuru AS kivuga ko Sir Alex Ferguson yarebye agasanga indi kipe yakwigondera Cristiano Ronaldo ari FC Barcelona mukeba wa Real Madrid.
Amakuru akomeza avuga ko ndetse Sir Alex Ferguson yavugishije abantu bo muri FC Barcelona kugira ngo arebe ko ariho Cristiano Ronaldo yajya aho kujya i Madrid ariko ibitekerezo bya Cristiano byo byari byaramaze kugera kwa Real Madrid.
Muri uwo mwaka FC Barcelona yari yazanye Zlatan Ibrahimovic aho bari bamuguranye Samuel Eto'o yerekeza muri Inter.Milan yo mu Butariyani. N'ubwo Cristiano atari kubagwa nabi ariko ntibashyizemo imbaraga kuko ahari nabo bari bazi ko gahunda zisa n'izarangiye.
Iyi kipe yari ifite Thierry Henry aca ku ruhande rumwe, Cristiano Ronaldo yari gufata urundi maze Lionel Messi agakina inyuma ya Zlatan Ibrahimovic ari nako Xavi na Iniesta bakina hagati inyuma. Aha Sergio Busquet na Yaya Toure bari kujya barwanira gusimbura.
Mu 2020 ubwo Lionel Messi yaganiraga na Mundo Deportivo yabajijwe niba yari kurusha Cristiano Ronaldo ibigwi iyo baba bakinana mu ikipe imwe.
Lionel Messi yavuze atebya ati:"Niko mbikeka, ku musozo, yego nibyo".
Kuva icyo gihe aba bagabo bombi bakomeje kubaka ibigwi bihambaye ari nako barushaho guhangana yaba mu kibuga no hanze yacyo cyane cyane mu bafana babo.
Lionel Messi afite Ballon d'or 7 mu gihe Cristiano Ronaldo we afite 5, gusa Ronaldo nawe amurusha utundi duhigo nko kuba afite UEFA champions league 5 mu gihe Lionel Messi afite 4. Ndetse iyo bije ku bitego Cristiano aza imbere cyane.
Cristiano Ronaldo yashakaga kujya muri Real Madrid(Image:Zimbio)
Lionel Messi nawe yari mu bihe bye byiza mu 2009(Image:Pinterest)
Uko FC Barcelona yari gupangwa harimo Cristiano Ronaldo(Image:The sun)
Cristiano na Messi bahanganiye cyane muri Espagne(Image:AS)
