Umunyarwanda Mugisha Moise yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022

Umunyarwanda Mugisha Moise yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022

 Feb 27, 2022 - 08:21

Mugisha Moise ukinira ikipe ya Protouch yegukanye etape ya nyuma ya Tour du Rwanda 2022 yasorejwe kuri Canal Olympia, Natnael Tesfazion yegukana Tour du Rwanda.

Kuri iki cyumweru abanyarwanda ndetse n'abandi bakunzi ba Tour du Rwanda bari bategereje kumenya utwara etape ya nyuma, ndetse no kumenya niba Natnael Tesfazion agumana umwenda w'umuhondo.

Ni agace ka nyuma katangijwe na Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika  Paul Kagame na Minisitiri wa siporo na abandi bayobozi bo mu ishyirahamwe ry'isiganwa rya amagare mu Rwanda. Aka gace katangiriye  kuri Canal Olympia bazenguruka uduce twa Kigali ndetse akaba ari naho basoreje aho bakoze ibirometero 75.3

Iri siganwa ryatangiye Natnael Tesfazione ariwe wambaye umwenda w'umuhondo, ndetse akaba yakomeje gukora cyane ngo areba uko yakwegukana iyi Tour du Rwanda 2022.

Ku isaha ya saa 11:55 abasiganwa barimo bazamuka kwa Mutwe ku nshuro ya kabiri, ndetse icyo kwishimira nuko umunyarwanda Mugisha Moise ukinira Protouch yabashije gutsindira ayo manota yo kuzamuka kwa Mutwe ku nshuro ya kabiri.

Mugisha Moise yakomeje guhatana kuri iyi etape ariko bageze mu birometero bitatu bya nyuma nibwo Alezandre Geniez yacomotse arabasiga bose, ariko Mugisa Moise agerageza kumukurikira.

Mugisha Moise usanzwe azwiho ubuhanga mu kuzamuka yabashije gukurikira Alexandre Geniez ndetse abasha kumucaho asoza atwaye iyi etape isoza Tour du Rwanda ya 2022.

Mugisha Moise niwe munyarwanda ubashije gutwara etape kuva Tour du Rwanda yashyirwa ku kigero cya 2.1 mu 2019 ivanwa kuri 2.2. Ibi bikaba bitanga ikizere ko twazabona n'ubasha gutwara isiganwa mu myaka iri imbere.

Isiganwa kandi risojwe Natnael Tesfazion ukinira Drone Hoppe-Androni ariwe wegukanye iri siganwa rya Tour du Rwanda rya 2022 dore ko batangiye aka gace ariwe wambaye umwenda w'umuhondo.

Mugisha Samuel yegukanye etape ya 8 ya Tour du Rwanda 2022

Natnael Tesfazion yegukanye Tour du Rwanda 2022

Agace ka nyuma katangijwe na perezida wa repubulika Paul Kagame