Muri ruhago abanyarwanda baheruka gushimishwa n'ikipe y'igihugu ku buryo bugaragara mu 2003-2004 ubwo iyi kipe y'igihugu yerekezaga mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika.
Abakunzi ba ruhago mu Rwanda ntibasiba kwibaza igituma iyi kipe ikunzwe n'abanyarwanda benshi itongera gutitiza amakipe bahura ariko akenshi igisubizo kigakomeza kubura.
Haruna Niyonzima mu kiganiro One Sports Show aherutse kuvuga ko ibi byose birimo kuba aho abanyarwanda bigunze kubera Amavubi hari umuti wabyo, ngo aramutse ahuye na Perezida Paul Kagame hari ibyo azi yamubwira kandi byakemura byinshi.
Haruna yagize ati “Navuze akantu abantu basa n’aho bagapinze ariko umunsi nahuye n’umukuru w’igihugu ibyo bintu bizahinduka, nkunda kubisaba cyane (…) kubunyuza mu itangazamakuru ntibishoboka, ubwo nintamubona nzabugumana kuko ni ubwanjye ku giti cyanjye.”
Haruna Niyonzima mu magambo ye yumvikanisha ko Umukuru w'igihugu yaba ariwe muntu wenyine abona wakemura ibibazo bya ruhago hano mu Rwanda ku buryo ikipe y'igihugu yakongera kwitwara neza.
Niyonzima Haruna amaze gukinira ikipe y’igihugu imikino myinshi mu mateka yayo aho yakinnye imikino 105, ndetse akomeza avuga ko yizeye ko u Rwanda ruzasubira mu gikombe cy’Afurika ariko na none aca amarenga y’uko Perezida w’u Rwanda ari we ufite urufunguzo cyane ko ari we wenyine wasubiza ibintu ku murongo.
Haruna Niyonzima afite ubutumwa ashaka guha umukuru w'igihugu(Image:Isimbi)
Perezida Paul Kagame niwe Haruna abona nk'igisubizo(Net-photo)
