Ikipe ya FC Barcelona yitezweho kugura abakinnyi barimo abataka dore ko ifite ikibazo kuri uwo mwanya ndetse na rutahizamu Aguero akaba aherutse gusezera mu gukina ruhago kubera umutima.
Ikipe ya Manchester United iherutse kwirukana umutoza Ole Gunnar Solskjaer nyuma y'umusaruro mubi muri iyi kipe. Uyu mutoza yirukanwe hari umwuka mubi mu rwambariro rw'iyi kipe.
Nyuma y'uko umutoza Ralf Rangnick ahageze, n'ubundi hari abakinnyi bakivugwaho ko bashaka kugenda mu kwa mbere aribo Donny van de Beek,Jesse Lingard,Edinson Cavani na Antony Martial.
Undi mukinnyi wiyongereye kuri urwo rutonde ni Mason Greenwood uri kubona ko atari guhabwa unwanya muri gahunda za Ralf Rangnick.
Ikinyamakuru El Nacional kiratangaza ko uyu musore atishimye habe na gato dore ko ku bwa Ole Gunnar Solskjaer yakinaga imikino myinshi bitandukanye n'ubu n'ubwo ari intangiro za Rangnick.
Mu mikino mike ya Ralf Rangnick muri Manchester United, bigaragara ko ubusatirizi bukoreshwa ari Cristiano Ronaldo,Marcus Rashford na Jadon Sancho.
Hari amakuru akomeje kuvuga ko Mason Greenwood yaba afite igitekerezo cyo kuva muri iyi kipe akajya muri FC Barcelona,Juventus cyangwa Arsenal zamwifuza.
Xavi utoza FC Barcelona arashaka kubaka ikipe ye yagarutsemo nyuma yo kwirukanwa kwa Ronald Koeman watozaga iyi kipe ya Barça.
Gusa n'ubwo byamera gutyo, gusohoka muri Manchester United ntibyakoroha kuri Mason Greenwood kuko afite amasezerano azarangira mu 2025.
Undi mukinnyi FC Barcelona yifuza muri Manchester United ni Umufaransa Antony Martial dore ko n'umu-agent we yamaze gutangaza ko uyu musore yifuza gusohoka muri Manchester United mu isoko ryo mu kwa mbere.
Gusa umutoza wa Manchester United Ralf Rangnick we avuga ko ibyo gusohoka kwa Martial ntabyo azi kuko umukinnyi ataravuga ko yifuza kugenda.
Ralf Rangnick akomeza avuga ko niba Antony Martial ashaka kugenda yazabivuga aho kugira ngo umu-agent we ajye kubivuga mu itangazamakuru.
Usibye Martial na Greenwood kandi ikipe ya FC Barcelona yanavuzweho ko yifuza rutahizamu Edinson Cavani umaze igihe avugwa akaba nawe ashobora gusohoka muri Manchester United.
Mason Greenwood wifuzwa na FC Barcelona(Net-photo)
Antony Martial arifuza gusohoka muri Manchester United(Image:The42)
