CECAFA y'abari n'abategarugori yigijwe inyuma

CECAFA y'abari n'abategarugori yigijwe inyuma

 May 14, 2022 - 04:49

Mu gihe irushanwa rya CECAFA mu bagore rihuza ibihugu byo muri Afurika y'iburasirazura n'iyo hagati yari gutangira muri Gicurasi, byatangajwe ko ryimuriwe muri Kamena.

Ikipe y'igihugu Amavubi y'abari n'abategarugori irimo yitegura CECAFA WOMEN’S CHALLENGE CUP 2022, yari iteganyijwe gutangira muri uku kwezi kwa Gicurasi ariko yamaze gusunikwa.

Kuri ubu ubuyobozi bwa CECAFA bwamaze gutangaza ko habayeho impinduka ku gihe iyi CECAFA izatangirira, bikaba byavuye muri uku kwezi ishyirwa muri Kamena.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’irushanwa yashyozwe ahagaragara, iyi CECAFA WOMEN’S CHALLENGE CUP 2020 izatangira tariki 1 irangire 11 Kamena, mu gihe byari biteganyijwe ko iri rushanwa rizakinwa tariki 22 Gicurasi rikazarangira tariki 5 Kamena.

Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, biteganyijwe ko nta gihindutse uzatangira tariki 22 uku kwezi, ukazamara Icyumweru kimwe.

U Rwanda ruri mu itsinda rya Mbere, na Uganda, Djibouti n’u Burundi. Itsinda rya Kabiri ririmo Sudan y’Epfo, Tanzania, Zanzibar na Éthiopia.

Amavubi azitabira CECAFA mu bari n'abategarugori(Net-photo)