Kylian Mbappe arahamya ko kugeza n'ubu atarafata icyemezo ku hazaza he n'ubwo amasezerano ye muri PSG azarangirana n'uyu mwaka w'imikino.
Byitezwe ko mu mpeshyi Kylian Mbappe azerekeza muri Real Madrid ataguzwe, dore ko nta masezerano azaba agifite muri Paris-Saint Germain.
Kylian Mbappe w'imyaka 23 niwe mukinnyi wa mbere uhanzwe amaso na Florentino Perez uyobora Real Madrid. Uyu mugabo ashaka kumuzana mu ikipe ye mu mpeshyi ku buntu nyuma y'uko amutanzeho miriyoni 170 z'amapawundi mu mpeshyi ishize ariko PSG ikanga kumugurisha.
Guhera tariki ya mbere Mutarama 2022, Mbappe yari yemerewe kuganira n'ikipe yose imushaka, ndetse bivugwa ko yaba yaramaze kwemera amasezerano y'imyaka itanu muri Real Madrid ahagaze miriyoni 200 z'amapawundi.
Gusa ku rundi ruhande ikipe ya PSG Mbappe akinira yo ngo iracyafite ikizere ko ashobora guhindura ibitekerezo akaba yaguma i Parc des Princes.
Ku mukino PSG iherutse gutsindamo Lille mu mpera z'iki cyumweru, Mbappe yatsinzemo igitego cya 19 muri uyu mwaka w'imikino. Nyuma y'uyu mukino Mbappe yabajijwe ku bijyanye no kujya muri Real Madrid yafannye kuva mu bwana, ariko avuga ko atarafata umwanzuro.
Mbappe yagize ati:"Ngo niba narafashe icyemezo ku hazaza hange? Oya.
"Gukina uhanganye na Real Madrid bihindura ibintu byinshi. N'ubwo mfite ubwisanzure bwo gukora icyo nshaka muri uyu mwanya, ntabwo ngiye kuvugana n'abo duhanganye cyangwa ngo nkore igisa nabyo.
"Nshyize umutima ku gutsinda Real Madrid. Nyuma tuzareba ikizaba."
Nyuma yo gutsinda Lille, PSG yahise isiga amanota 13 ikipe ya Marseille iyikurikiye ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ya Ligue 1.
Kylian Mbappe ari kwitwara neza cyane muri PSG(Image:Marca)
Mbappe avuga ko atarafata umwanzuro w'ikipe azajyamo(Net-photo)
