Muri stade umuriro watse bya nyabyo

Muri stade umuriro watse bya nyabyo

 Mar 21, 2022 - 06:03

Umuriro watse kuri stade Amsterdam Arena ya Ajax Amsterdam mbere y'umukino wahuje Ajax na Feyenoord kuri iki cyumweru.

Mu Buholandi kuri iki cyumweru umuriro watse muri stade ya Amsterdam Arena mbere y'umukino wahuje Ajax Amsterdam iyoboye urutonde na Feyenoord ya gatatu.

Ibi byatangiye ubwo hagaragaraga imiriro inyuma y'izamu byagaragaraga ko ari iyakijwe mu rwego rwo kwigaragaza, gusa ntibyamenyekanye niba ari Ajax yabiteguye cyangwa ari abafana bayo babiteguye.

Icyaje kuba nuko umuriro waje gufata igitambaro kinini(banner) cyari aho bikabyara inkongi y'umuriro. Umuriro wakomeje kuba mwinshi ndetse n'umwotsi mwinshi ku buryo buteye ubwoba bitangira gutera ubwoba benshi.

Uyu muriro waje kuzimywa umukino urakomeza, ariko ntibyagaragaye neza niba hari uwaba yagiriye ibibazo bikomeye mu kwaka k'uyu muriro cyangwa imyotsi wateje.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Ajax Amsterdam itsinze Feyenoord ibitego 3-2, ihita ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 66, PSV ni iya kabiri n'amanota 64, naho Feyenoord ikaba iya gatatu aho ifite amanota 55.

Umuriro wari watse muri Amsterdam Arena(Net-photo)