Haringingo Francis yemeza ko gusamara, imisifurire no korohereza APR FC ari byo byabujije Kiyovu igikombe

Haringingo Francis yemeza ko gusamara, imisifurire no korohereza APR FC ari byo byabujije Kiyovu igikombe

 Jun 17, 2022 - 02:34

Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022 yasojwe APR FC irusha Kiyovu inota rimwe, Umutoza Haringingo yemeza ko hari amakosa bakoze yababujije igikombe.

Kuri uyu wa kane tariki 16 Kamena 2022 ubwo hakinwaga umunsi wa nyuma wa Primus national league, nibwo hamenyekanye ikipe itwara igikombe cya shampiyona cy'uyu mwaka.

APR FC yatwaye igikombe irusha Kiyovu Sports inota rimwe ryonyine, nyuma y'uko APR FC yatsinze Police FC 2-0 na Kiyovu Sports igatsinda Marine FC ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Gusa n'ubwo Kiyovu Sports yaguye munsi y'urugo, iyi kipe yagiye ihabwa amahirwe menshi yo gufata umwanya wa mbere ku buryo burambye ariko ikinanirwa.

Aho abantu baboneye ko iby'iyi kipe bigoye ko yatwara igikombe ni ku munsi wa 29 wa shampiyona, aho APR FC yatsinzwe na AS Kigali 2-0 ariko Kiyovu ikananirwa gutsinda Espoir ngo ifate umwanya wa mbere habura umunsi umwe.

Kiyovu Sports yagiye ibona amahirwe ikayatera inyoni(Net-photo)

Ubwo yari amaze gukina umukino wa nyuma, umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis yaganiriye n'itangazamakuru avuga icyabuze ngo iyi kipe itware igikombe.

Haringingo yagize ati:"Navuga ni shampiyona yari ikomeye muri rusange. Urebye twarahatanye guhera ku munsi wa mbere kugeza kuri uyu munsi wa nyuma. Navuga ikintu gikomeye, isomo twakuyemo navuga ko ni uburambe(experiance). Twari dufite ikipe ikiri nto irimo n'abakinnyi bafite uburambe bake. Ariko hari isomo navuga twakuye muri shampiyona y'uyu mwaka ntekereza ko mu mwaka utaha tutakongera gukora.

"Hari imikino twagiye dutakaza kubera gusamara ariko ntekereza ko ni shampiyona twakinnye neza, n'ubwo tutabashije kuyitwara urebye aho twatangiriye n'aho dusoreje ntekereza ko twakoze neza."

Haringingo kandi yabajijwe niba azongera amasezerano muri Kiyovu Sports cyangwa azatoza indi kipe mu mwaka utaha w'imikino, avuga ko bazabanza bakicara bakabiganiraho bakareba icyakorwa.

Haringingo Francis yafashije Kiyovu Sports muri uyu mwaka(Net-photo)

Ageze ku mbogamizi bahuye nazo muri uyu mwaka w'imikino, Haringingo Francis avuga ko bo hari imikino kinaga ibakomereye nyamara yagera kuri APR FC ugasanga irayoroheye cyane.

Ati:"Twe twakinnye imikino yose. Hari imikino iba yitezwe ko utsinda, hari n'imikino iba yitezweho ko utakaza. Izari ngombwa twarazitsinze, ariko urwbye ukuntu twari duhanganye na APR hari imikino ikomeye ugasanga bo iraboroheye cyane. Niyo mbogamizi nini navuga twabonye.

"Ku mikino mito twarakinaga ubona yitanga ijana ku ijana, ariko wareba indi mikino ukavuga uti 'iyi ni ya kipe yakinnye umukino ukurikira uku?' Nibyo navuga imbogamizi nini twabonye. Murabizi namwe shampiyona yo mu Rwanda. Ntekereza ko muri rusange ndebye ibyo twakoze nashimira abakinnyi n'abafana, abantu bose bo muri Kiyovu Sports. Twarahatanye twerekana ubuhanga bwacu, ibindi byo namwe murabizi.

"Mu mbogamizi twahuye nazo ni imisifurire rimwe na rimwe ku mikino ikomeye(ifite ibyo yahindura). Navuga nk'umukino duheruka ku munsi wa 28 twakinnye i Cyangugu. Abantu bari bari i Cyangugu, abantu bafite amakamera cyangwa mubaze banyamakuru ba Radio Rwanda bari bahari. Ni umukino twari gutsinda kuko twabonye uburyo, penariti ebyiri zose umusifuzi arazimana kandi zabaye ariko ntayisifure. Urumva aho umutoza , abakinnyi nta kindi kintu bashobora gukora."

Umutoza Haringingo Francis kandi asoza ashimira ikipe ya APR FC yabashije gutwara igikombe cya shampiyona n'ubwo byari nigoye. Uyu mugabo avuga ko kongera abanyamahanga byazamuye urwego rwa shampiyona, kandi ngo yiteze shampiyona ikomeye cyane mu mwaka utaha w'imikino.