Ku bwa Haaland FC Barcelona igiye gukora ibyo yanze gukora ku bwa Messi

Ku bwa Haaland FC Barcelona igiye gukora ibyo yanze gukora ku bwa Messi

 Mar 9, 2022 - 12:19

FC Barcelona igiye gufata icyemezo mu by'ubukungu kizayifasha kubona amafaranga yayifasha kwigondera rutahizamu Erling Haaland.

Ni igikorwa FC Barcelona yanze gukora mu mpeshyi ishize mu gihe byari kubafasha kubona amafaranga yo kwandikisha Lionel Messi, ariko bafashe umwanzuro wo kumureka akajya muri PSG nta mafaranga bamukuyemo kuko amasezerano ye yari yarangiye.

Kera kabaye noneho ngo iyi kipe yaba igiye kwemera imikoranire na kompanyi ya CVC ishaka gushora imari ikamena amafaranga muri shampiyona ya La liga, n'ubwo ubwa mbere FC Barcelona na Real Madrid zari zabaye iza mbere mu kwanga imikoranire n'iyi kompanyi.

Ikinyamakuru Marca cyandikira muri Espagne kivuga ko mu gihe haba hasinwe amasezerano hagati ya La liga na CVC, FC Barcelona yabona miliyoni 250 z'amapawundi zo gukoresha ku isoko ry'igura n'igurisha. Ariko aha byaba ngombwa ko nayo ijya itanga ibingana na 8.2% by'ibyo yinjije buri mwaka mu gihe cy'imyaka 50 iri imbere.

Bivugwa ko mbere FC Barcelona yanze iyi mikoranire kuko ari amasezerano y'igihe kirekire cyane, kandi yanabangamira igitekerezo cya European super league bagifite kubyutsa.

Ibi bisa n'aho Lionel Messi yatanzwemo igitambo kuko iyi kipe itari kubasha kumwandikisha mu gihe itabonye amafaranga, kandi aho yari kuyakura ari muri iri shoramari rya CVC. Ariko ubu biravugwa ko iyi kipe yaba yahinduye imitekerereze kubera ko nayo yifuza gusinyisha rutahizamu Erling Haaland.

Amakuru agenda azamuka avuga ko ikipe ya FC Barcelona yifuza cyane Erling Haaland wifuzwa n'amakipe akomeye kandi bikaba bizwi ko ubukungu bwayo butameze neza ku buryo yahatana n'ayo makipe amwifuza.

Muri Mutarama 2022 nibwo bamwe mu begereye Erling Haaland bashyize hanze ko uyu musore yifuza gukina muri shampiyona ya La liga, n'ubwo bivugwa ko yashakaga kujya muri Real Madrid ariko akaba atifuza kujyanayo na Kylian Mbappe.

Kuva Haaland yava muri RedBull Salzburg muri Mutarama 2020, amaze gutsinda ibitego 80 mu mikino 79 amaze gukinira Borussia Dortmund. Ibi nibyo bituma amakipe arimo Manchester City, Real Madrid na FC Barcelona amwifuza ku buryo bukomeye cyane.

FC Barcelona yanze amasezerano ya CVC ireka Messi ajya muri PSG(Image:Marca)

Barça ishobora kwemera gusinyana na CVC kugira ngo isinyishe Haaland(Image:Football London)