Umugwaneza Sadio Mane yatabaye ubuzima bw'umwana bahuriye mu bibazo bikomeye cyane

Umugwaneza Sadio Mane yatabaye ubuzima bw'umwana bahuriye mu bibazo bikomeye cyane

 Feb 8, 2022 - 10:35

Sadio Mane yishyuriye amafaranga y'ibitaro umwana w'umuhungu bahuriye kwa muganga mu gikombe cy'Afurika.

Mu gikombe cy'Afurika kimaze iminsi kibera muri Cameroon Sadio Mane yerekanye ko ari umuntu mwiza yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo ubwo yishyuriraga ibitaro umwana bahuriye kwa muganga.

 Mu mukino ikipe ya Senegal yatsinzemo ikipe y'igihugu ya Cape Verde, nibwo Sadio Mane yagonganye n'umuzamu wa Cape Verde witwa Vozinha maze bose basa n'abataye ubwenge.

Ubwo Sadio Mane yari ajyanwe mu bitaro byo muri Cameroon nibwo yahasanze umuryango ufite umwana w'umuhungu wari ufite ibibazo bikomeye kandi badafite ubushobozi bwo kwishyura, maze Mane abishyurira ibihumbi 400 by'ama-CFA akoreshwa muri kariya gace.

Ibi byasobanuwe neza n'umutumirwa wakiriwe kuri Equinoxetv yo muri Cameroon ubwo ikipe y'igihugu ya Senegal yari imaze gutwara igikombe cy'Afurika.

Yagize ati:"Ndatekereza ko nababwiye igikorwa cy'ubugwaneza Sadio Mane yakoze muri Baffoussam arwana ku muryango.

"Umuryango wari wihebye kuko moto yari yagonze umwana wabo akavunagurika amagufwa ndetse yuzuye ibikomere umubiri wose; yari hafi y'urupfu kandi umuryango we udashoboye kwishyura ubuvuzi.

"Sadio Mane wari muri ibi bitaro yabonye uyu muryango wasagutswe n'agahinda maze abaza uko bimeze.

"Twamusobanuriye uko ikibazo kimeze ubundi abaha ibihumbi 400 by'ama-CFA yatumye umuryango utuza. Ndizera ko uyu mugisha ariwo Imana yamuhaye uyu munsi."

Sadio Mane ni umusore uzwiho impano itangaje mu mupira w'amaguru ariko akanaba umusore ukunda gufasha cyane, dore ko mu 2019 yafashije agace yavutsemo ka Bambali kubaka amashuri.

Uyu musore kandi aherutse gutanga ibihumbi 41 by'amapawundi ku mwana wo muri Senegal warimo arwana n'ubuzima kubera Coronavirus.

Ibi bigaragaza ukuntu yabaye intwari y'igikombe cy'Afurika hanze y'ikibuga dore ko no mu kibuga ariwe wabaye umukinnyi w'irushanwa nyuma yo gufasha Senegal kwegukana igikombe cy'Afurika bwa mbere mu mateka yayo.

Mane yahuye n'uwo muryango ari kwa muganga nyuma yo kugongana na Vozinha(Image:Daily mail)

Sadio Mane yabaye umukinnyi w'irushanwa mu gikombe cy'Afurika(Net-photo)