Abasifuzi bamaze iminsi bateza impagarara mu kibuga bagaritswe

Abasifuzi bamaze iminsi bateza impagarara mu kibuga bagaritswe

 Dec 14, 2021 - 08:45

Inama yateranye kuri uyu wa mbere yasize abasifuzi bane bakoze amakosa mu mikino iheruka ya shampiyona y'u Rwanda bahanwe.

Kuri uyu wa mbere nibwo habaye inama yahuje komite y'imisifurire muri FERWAFA basanga hari abasifuzi bakwiye guhanirwa amakosa bakoze.

Nyuma yo gusuzuma bagasanga mu minsi umunani ya shampiyona itambutse yaragaragayemo amakosa y’abasifuzi cyane ndetse rimwe na rimwe bikanateza imvururu ku kibuga, abasifuzi bane byarangiye babizize.

Ugirashebuja Ibrahim wayoboye umukino Etincelles yanganyije na AS Kigali tariki ya 12 Ukuboza 2021, wanagaragayemo amakosa menshi y’imisifurire, yahagaritswe gusifura mu gihe cy’amezi ane, nyuma yuko muri uyu mukino yari ayoboye wabereye kuri Stade Umuganda hongeweho iminota 10 ariko igitego kigatsindwa ku munota wa 12 w’inyongera, bigatuma Etincelles itakaza amanota atatu yari yizeye mu buryo budasobanutse.

Uyu mukino wakurikiwe n’imvururu z’uburakari bw’abafana ba Etincelles FC bashaka gukubita abasifuzi, byanatumye iyi kipe y’i Rubavu yandikira FERWAFA ku wa Mbere, isaba kurenganurwa.

Simba Honoré usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, yahagaritswe gusifura mu gihe cy’amezi atatu. Yazize ko tariki 10 Ukuboza 2021 yanze igitego cya Hakizimana Muhadjiri ubwo Police FC yatsindaga Musanze FC 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane y’i Musanze.

Uyu musifuzi wari umwungiriza wa mbere, yagaragaje ko habayeho kurarira ubwo Muhadjiri yatsindaga igitego cyo ku munota wa 90+1’, nyamara yari anyuze hagati ya ba myugariro ba Musanze FC nyuma y’umupira muremure wari utewe mu rubuga rw’amahina na Nduwayo Valeur.

Gakire Patrick uzwi nka Mazembe yahagaritswe gusifura mu gihe cy’amezi atatu. Yazize ko tariki 8 Ukuboza 2021 mu mukino Marines FC yanganyije na Mukura VS 0-0, yanze igitego cya William Opoku Mensah ku ruhande rw’iyi kipe y’i Huye, avuga ko habayeho kurarira.

Umusifuzi wa Kane wahagaritswe ni Kwizera Fils usifura mu Cyiciro cya Kabiri. Yahagaritswe gusifura mu gihe cy’amezi ane, aho yazize amakosa yakoreye mu mukino wahuje Intare FA na The Winners FC tariki 12 Ukuboza 2021 muri IPRC-Kigali.

Aba bose baje biyongera ku bandi barindwi baherutse guhagarikwa gusifura barimo Mulindangabo Moïse, Nsabimana Célestin na Muneza Vagne n’abandi nabo bagaragaweho amakosa mu mikino basifuye mu bihe bitandukanye bikinubirwa na benshi bakurikiye iyo mikino.

FERWAFA n’inzego bishinzwe bahagurukiye iki kibazo kigaragara mu basifuzi kuko bisubiza inyuma urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho biyemeje kujya bacisha akanyafu ku wagaragaweho amakosa mu mukino.

Abakunzi ba ruhago ntibasiba kwinubira imisifurire idahwitse ikomeza kugaragara muri uyu mwaka w'imikino mu Rwanda bavuga ko biri kubishya shampiyona yari iryoshye.