APR FC na AS Kigali zabonye amanota atatu ku munsi wa 16 wa shampiyona

APR FC na AS Kigali zabonye amanota atatu ku munsi wa 16 wa shampiyona

 Feb 13, 2022 - 13:18

Kuri iki cyumweru imikino yari yakomeje ndetse amakipe akomeye asarura amanota atatu imbumbe.

Ni umunsi wa 16 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere wari wakomeje dore ko watangiye ku wa gatandatu ahabaye imikino itatu. Indi mikino itanu yari iteganyijwe kuri iki cyumweru ngo hasozwe uyu munsi wa mbere w'imikino yo kwishyura.

APR FC yari yagiye i Gicumbi aho yagombaga kwisobanura na Gicumbi FC. Yari ibizi neza ko mukeba Rayon Sports yatsinzwe na Mukura, ndetse cyari igihe cyiza cyo gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota menshi dore ko yari isanzwe iyirusha amanota umunani.

Iyi kipe y'ingabo z'igihugu byayihiriye kuko yatsinze ibitego bibiri byose ku busa bwa Gicumbi FC. Ni ibitego byombi byatsinzwe na Byiringio lague ku munota wa 45 n'uwa 74, maze APR FC itahana intsinzi ityo.

Gusa ku rundi ruhande AS Kigali yarimo ihana Espoir FC iyinyagira bikomeye cyane. AS Kigali yari iherutse gutsindwa na Etoile de L'Est ibitego bibiri ku busa, yabonye umwanya mwiza wo kwihimura.

AS Kigali yatsinze Espoir FC ibitego bine byose ku busa. Ni ibitego byatsinzwe na Haruna Niyonzima watsinze icya mbere ku munota wa 9, Ahoyikuye jean Paul atsinda icya kabiri ku munota wa 13, ku munota wa 71 Rugirayabo Hassan atsinda icya gatatu ndetse Shabani Hussein Tchabalala atsinda igitego cya kane, ubundi abanyamujyi babona amanota atatu.

Indi mikino yarangiye ni ikipe ya Rutsiro FC yatsinzwe na Etincelles ibitego 2-0, ndetse Bugesera FC na Musanze FC zinganya ubusa ku busa.

AS Kigali yatsinze Espoir FC(Image:AS kigali instagram)

Byiringiro Lague niwe watsindiye APR FC