The choice awards 2021: Amahirwe Kenny Gasana afite yo guhabwa igihembo cy'umukinnyi wahize abandi

The choice awards 2021: Amahirwe Kenny Gasana afite yo guhabwa igihembo cy'umukinnyi wahize abandi

 Feb 28, 2022 - 09:09

Mu bihembo bya The choice awards 2021 Kenneth Gasana ukina Basketball ni umwe mu bahataniye igihembo cy'umukinnyi wahize abandi.

Gasana Kenneth ukunze kwitwa Kenny Gasana ni umunyarwanda w'imyaka 37 ukina umukino wa Basketball nk'uwabigize umwuga muikipe ya Al-Bahrain Sports club yo mu birwa bya Bahrain.

Kenny Gasana yavukiye muri Leta zunze ubumwe za America, i San Antonio muri Texas, tariki 9 Ugushyingo 1984. Uyu mugabo kandi akaba umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi ya Basketball ukiyifasha byinshi n'uyu munsi.

Mu bihembo bya The choice awards 2021 biratangwa muri Werurwe 2022, Kenny Gasana ni umwe mu bakinnyi bahataniye igihembo cya Most valuable player kizahabwa umukinnyi wahize abandi mu mwaka wa 2021 mu mikino itandukanye hano mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2021 Kenny Gasana yigaragaje cyane mu irushanwa rya Afrobasket ryabereye mu Rwanda kuva tariki 24 Kanama kugeza tariki 5 Nzeri 2021, aho yari mu ikipe y'igihugu Amavubi yari mu itsinda rimwe na DRC, Angola na Cape Verde mu itsinda A.

Umukino wa mbere u Rwanda rwakinnye na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ndetse u Rwanda rutsinda Congo amanota 83 kuri 68. Ni umukino nawo Kenny Gasana yagaragajemo urwego rwo hejuru kuko yafashije ikipe y'igihugu cyane cyane mu minota ya nyuma kuko Congo yagaragazaga ko yabigaranzura n'ubwo bari batangiye bayoboye umukino.

Mu mukino wa kabiri u Rwanda rwahise ruhura na Angola, kimwe mu bihugu bikomeye muri basketball ya Afurika ndetse wari umukino utoroshye ku mpande zombi.

Ni umukino u Rwanda rwatsinze Angola amanota 71 kuri 68 ya Angola, ndetse Kenny Gasana arigaragaza cyane kuko ariwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino. Gasana yasoje uyu mukino atsinze amanota 18, akurikirwa na Jilson Bango wa Angola watsinze amanota 14.

Aha abanyarwanda bari bafite ikizere cyo hejuru cyo kugera muri kimwe cya kane cya Afrobasket2021, n'ubwo hari hagisigaye umukino umwe aho bari gukina na Cape Verde.

Muri uyu mukino wa nyuma warangiye u Rwanda rutsinzwe na Cape Verde amanota 82 kuri 74, rusoza ku mwanya wa kabiri mu itsinda inyuma ya Cape Verde ariko zose zirazamuka.

Nyuma y’imikino itatu yo mu itsinda rya A, Cape Verde ni yo yasoje iri ku mwanya wa mbere ikaba yarahise inabona itike ya ¼. U Rwanda rusoza ku mwanya wa kabiri aho rwahise rukina na Guinea yabaye iya gatatu mu itsinda rya B.

Ku bw'amahirwe make ntabwo u Rwanda rwabashije kurenga aha kuko rwatsinzwe na Guinea amanota 72 kuri 68, maze u Rwanda ruhita rusezererwa.

Kenny Gasana kandi yakomeje kwitabazwa n'ikipe y'igihugu dore ko bari no mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi cyo mu 2023. U Rwanda rwatsinzwe imikino yose yo mu itsinda bituma rusezererwa muri iyi mikino yaberaga i Dakar muri Senegal.

U Rwanda rwatangiye rutsindwa na Sudan y'epfo amanota 68 kuri 56, u Rwanda rwatsinzwe umukino wa kabiri na Cameroon amanota 57 kuri 45, ndetse u Rwanda rutsindwa umukino wa nyuma na Tunisia amanota 65 kuri 51.

Hagendewe ku byo Gasana Kenneth yakoze mu 2021, ni umwe mu bakinnyi bafite amahirwe yo kwegukana igihembo cya Most valuable player cya The choice kizatangwa tariki 15 Werurwe 2022.

Ushaka gutora Gasana Kenneth kanda *544*444*4# cyangwa usure urubuga www.thechoicelive.com/awards ubundi umuhe amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

Kenneth Gasana yigaragaje cyane muri Afrobasket 2011(Net-photo)

Kenny Gasana ahataniye igihembo cya Most valuable player 2021