Ubuyobozi bwa APR FC bwiteze intsinzi muri Tunisia

Ubuyobozi bwa APR FC bwiteze intsinzi muri Tunisia

 Sep 13, 2022 - 06:00

Umuyobozi mukuru w’icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe na Chairman wayo, Lt Gen MK MUBARAKH basuye abakinnyi b'ikipe ya APR FC babashimira uko bitwaye ubwo yakinaga n’ikipe ya US Monastir mu mukino ubanza, banabizeza kubashimisha nibamara gutsinda umukino wa kabiri.

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2022 nibwo umuyobozi mukuru w’icyubahiro wa APR FC, Gen James  Kabarebe na Chairman wayo, Lt Gen MK Mubarakh basuye abakinnyi b'ikipe ya APR FC ku kibuga basanzwe bakoreraho imyitozo i Shyorongi.

Lt Gen MK Mubarakh yatangiye aha ikaze abari bari aho, akomeza ashima uko ikipe yitwaye anaboneraho guha ikaze Umuyobozi w’Icyubahiro.

Yagize ati :"Mbahaye ikaze mwese muri hano. Maze igihe ntabasura ariko ntibimbuza kubakurikirana cyane, mwitwaye neza byagaragariye buri wese kandi yabonye ko mufite umupira uri hejuru. Ibyo bituma aho ingabo ziri hose zishima kuko mwerekanye ko mushoboye. Tubategerejeho indi ntsinzi muri Tunisia, kandi muzabikora kuko murashoboye."

Lt Gen MK Mubarakh yashimiye ikipe uko yitwaye

Umuyobozi w'icyubahiro Gen James Kabarebe, nawe yagize ati:"Ikitugaruye hano ni ukubashimira, ibyo nababwiye mbere mwarabikoze kandi mwerekanye ko ntawe uzava hano byoroshye.

"Umupira narawurebye igice cya mbere, iriya kipe twari kuba twayitsinze ibitego byinshi kuko mwarayirushije cyane. Turashaka ko bigera no ku munota wa 60 mukiri hejuru, muyotsa igitutu, muratanga ikizere ko tuzayisezerera.

Gen James Kabarebe yemeza ko APR FC yari gutsinda byinshi

"Ndahari, yewe n’ Ubuyobozi bw’iyi Equipe burahari ngo dukore ibyo Ubuyobozi bukora iyo ikipe yatsinze, kandi muzishima. Mbifurije intsinzi.” 

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri saa 17:45 aribwo ikipe ya APR FC irahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Tunisia, aho igiye kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na US Monastir ku Cyumweru nyuma yo gutsinda umukino ubanza 1-0.

APR FC irerekeza muri Tunisia