Burya Sadio Mane yagarukiye ku muryango wa Manchester United

Burya Sadio Mane yagarukiye ku muryango wa Manchester United

 May 28, 2022 - 07:37

Umunya-Senegal Sadio Mane yatangaje ko Jurgen Klopp ariwe watumye ajya muri Liverpool agatera umugongo Manchester United bari bumvikanye.

Sadio Mane w'imyaka 30 araza kuba ari umwe mu ntwaro zikomeye za Liverpool imbere ya Real Madrid ku mukino wa UEFA Champions league uza gutangira saa 21:00 kuri Stade de France.

Uyu munya-Senegal niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cya Liverpool ubwo yatsindwaga na Real Madrid ku mukino wa nyuma wa Champions league mu 2018.

Sadio Mane yabaye inkingi ya mwamba muri Liverpool ya Jurgen Klopp kuva yayijyamo mu 2016 ubwo yari avuye muri Southampton, ariko ibi byashoboraga kuba byaragenze ukundi nk'uko yabitangaje.

Mu kiganiro Sadio Mane aherutse kugirana na The Telegraph yatangaje ko yari yamaze kumvikana na Manchester United ariko agahindura ibitekerezo bitewe n'umutoza Jurgen Klopp.

Mane yagize ati:"Nari ndi hafi kujya muri Manchester United. Twari twemeranyije buri kimwe harimo n'amasezerano. Byose byari biteguye, ariko naratekereje nti 'Oya ndashaka kujya muri Liverpool'. Nemejwe na Jurgen Klopp ko ngomba kujya mu muri gahunda ze."

Kuva Sadio Mane yagera muri iyi kipe amaze gukina imikino 268, atsindamo ibitego 120 ndetse anatangamo imipira 48 yavuyemo ibitego.

Jurgen Klopp yafashije Sadio Mane kuvamo umwataka ukomeye cyane ku isi, mu gihe akiri muri Southampton yari umukinnyi ukina ku ruhandw ukubagana cyane ariko utareba mu izamu cyane.

Sadio Mane yari kujya muri Manchester United(Net-photo)

Si ubwa mbere kandi Jurgen Klopp yari yifuje gusinyisha Sadio Mane kuko yagerageje kumusinyisha akiri muri Borussia Dortmund ariko bikanga.

Mane akomeza ati:"Ndakibuka ku nshuro ya mbere Jurgen Klopp ampamagara. Yarambwiye ati 'Sadio umva, nshaka kugusobanurira ibyabaye muri Dortmund'.

"Aho byari igihe yashatse kunsinyisha muri Borussia Dortmund ariko ku bw'impamvu runaka ntibyashobotse. Yagerageje kunsobanurira ndamubwira nti 'nta kibazo byarabaye'. Naramubabariye.

"Noneho arambwira ati 'noneho ndagushaka muri Liverpool'. Naramubwiye nti 'nta kibazo, Dortmund iri inyuma yacu reka turebe ibiri imbere'. Yarambwiye ati 'dufite gahunda ndende hano muri Liverpool kandi ndashaka ko uzibamo''

Kuva icyo gihe mu 2016 Liverpool yagiye yiyubaka ndetse ibasha gutwara ibikombe bitandatu byose bikomeye, mu gihe Manchester United yo yakomeje kugorwa no kugaruka ku gasongero yahozeho mu bihe bya Sir Alex Ferguson.

Mu gihe Liverpool yabasha guhigika Real Madrid muri iri joro irahita igira ibikombe birindwi bya UEFA Champions league, ndetse cyaba ari icya kabiri Sadio Mane atwayemo kuko yari inkingi ya mwamba ubwo batwaraga iya mbere mu 2019.

Amakuru kandi akomeje kuvuga ko ushobora kuba ari umwaka w'imikino wa nyuma Sadio Mane akinnye muri Liverpool kuko ashobora kuyisohokamo mbere y'uko yinjira mu mwaka wa nyuma mu masezerano ye.