Lionel Messi yashyizeho agahigo gashya atashakaga

Lionel Messi yashyizeho agahigo gashya atashakaga

 May 9, 2022 - 12:58

Abafana ba PSG n'abakunzi ba Lionel Messi batangiye gukeka ko uyu mugabo yaba yaravumwe, nyuma yo kugira umwaka utari mwiza nyamara imibare igaragaza ko ntako atagize mu kibuga.

Lionel Messi yagiye mu ikipe ya PSGmu mpeshyi ishize aho yari yitezweho ibitangaza muri iyi kipe y'abanyamujyi b'i Paris, birimo no kuyifasha gutwara UEFA Champions league bamaze iminsi bipimaho bikanga.

Uyu mugabo yabashije gutsinda ibitego bine byonyine muri shampiyona ya Ligue1 gusa ku rundi ruhande yabashije gutanga imipira 13 yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.

Ibihe bibi bya Lionel Messi byaje kongera gukomeza mu mukino PSG yanganyijemo na Troyes ibitego 2-2 kuri icyi cyumweru, aho uyu munya-Argentine yateye umupira ipoto inshuro ebyiri zose muri uyu mukino.

Izi nshuro ebyiri Lionel Messi yateye ipoto zasanze izindi umunani yateye ipoto muri uyu mwaka w'imikino, akaba amaze gutera ipoto inshuro icumi muri uyu mwaka w'imikino.

Opta itangaza ko kuva mu mwaka w'imikino 2006-2007 batangira kwegeranya imibare nk'iyi nta wundi mukinnyi uratera poto inshuro icumi mu mwaka umwe w'imikino, bamwe bakaba batangiye no gutekereza ko uyu mugabo afite umuvumo.

Lionel Messi ntiyahiriwe muri PSG(Image:Marca)

Nyuma y'uko iyi mibare ishyizwe ahagaragara, abakunzi b'umupira w'amaguru batandukanye bagiye babivugaho bitandukanye ndetse banatebya ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe yagize ati:"Ubanza amazamu yo mu Bufaransa ari mato kurusha asanzwe."

Mu gihe shampiyona y'abafaransa Ligue1 ibura imikino ibiri gusa ngo irangire, PSG yamaze kwegukana iki gikombe n'ubwo abafana bayo batabura kugaragaza umujinya bitewe n'ukuntu basezerewe muri UEFA Champions league.