Ni ibaruwa bigaragara ko yanditswe ku munsi w'ejo hashize, tariki ya 28/10/2022 ikaba yasinweho na perezida Mvukiyehe Juvenal akaba yandikiye umuyobozi wa Board ya Kiyovu Sports association amugezaho ubwegure bwe.
Muri iyi baruwa Juvenal yavuze ko ahisemo kwegura ku bw'impamvu ze bwite, ndetse akaba anabona ko atazagera ku ntego yari yiyemeje.
Mvukiyehe Juvenal kandi avuga ko yiteguye kumara amezi abiri amenyereza perezida mushya uzamusimbura, agasoza ashimira ubufatanye yagaragarijwe mu gihe yari amaze ayobora umuryango wa Kiyovu Sports.
Mu myaka isaga ibiri Mvukiyehe Juvenal yari amaze ayobora Kiyovu Sports, yari amaze kuyigira imwe mu makipe akanganye mu Rwanda dore ko ubushize APR FC yayitwaye igikombe iyirusha inota rimwe. Ndetse no muri uyu mwaka w'imikino imaze gutsinda imikino yose muri shampiyona.
Mvukiyehe Juvenal yamaze kwegura
Ibaruwa Mvukiyehe Juvenal yeguye
