Kylian Mbappe yavuze amagambo ateye ubwoba abafana ba Real Madrid

Kylian Mbappe yavuze amagambo ateye ubwoba abafana ba Real Madrid

 Dec 6, 2021 - 12:20

Kylian Mbappe yemeza ko yashatse kuva muri PSG ariko ntiyahakanye ku kuba yayigumamo ubu.

Mu mpeshyi ishize nibwo Kylian Mbappe yavuzwe cyane ko yava mu ikipe ya PSG yo mu Bufaransa akerekeza muri Real Madrid yo muri Espagne.

Uyu musore w'imyaka 22 amasezerano ye mu ikipe ya PSG ararangira mu mpeshyi ya 2022.Abenshi biteze ko azahita yerekeza muri Real Madrid akagendera ubuntu ariko avuga ko bitoroshye nk'uko benshi babyumva.

Kylian Mbappe ashobora guhindura ibitekerezo(Image:Getty)

Aganira na Amazon Prime yagize ati:"Sinzi.Uyu munsi nkeneye igihe.Ntago byoroshye.Ndi gukina mu ikipe nini."

"Mbere numvaga mbabaye kuba ntaragiye.Ubu ndi mu ikipe ishaka gutwara champions league."

"Ndi umu-Parisien,mfite umuryango,ndumva meze neza kandi ibyo mpora mbivuga.Nashakaga kuvumbura ikintu gishya gusa."

Mbappe ari gukina mu busatirizi bw'ibikomerezwa,ku ruhande rwa Neymar Jr na Lionel Messi nyuma y'uko avuye muri FC Barcelona.

Gusa n'ubwo bakomeye ku mazina,ntago iyi kipe iri kwitwara neza dore ko iherutse gutsindwa na Manchester City, ikananganya imikino 2 iheruka muri shampiyona.

Lionel Messi,Neymar Jr na Kylian Mbappe muri PSG(Image:RFI)

Kuri ubwo busatirizi,Mbappe yagize ati:"Twese turabizi ko tugomba gukora cyane.Iyo ufite abakinnyi batatu bo kuri urwo rwego,ntiwabihisha."

"Dukeneye gukora ibituma dukomeza gukorera hamwe.Buri wese akwiye kubikoraho."

Ibi bikurikira andi makuru yakomeje kuva i Paris avuga ko Kylian Mbappe ashobora guhindura ibitekerezo akongera amasezerano muri PSG.Ubwo byaba ibibazo ku bafana ba Real Madrid bamutegereje.

Muri Mutarama 2022, Mbappe azaba asigaje amezi 6 ku masezerano ye.Ibi bisobanuye ko ikipe imushaka yayisinyira maze akayerekezamo mu mpeshyi.