Stade ya Huye igiye kuvugururwa ngo izakire Sadio Mane na bagenzi be

Stade ya Huye igiye kuvugururwa ngo izakire Sadio Mane na bagenzi be

 Apr 23, 2022 - 05:52

Byamaze gutangazwa ko stade mpuzamaganga ya Huye yafunzwe by'agateganyo ngo ibanze ivugururwe mu gihe biteganyijwe ko izakinirwaho imikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika.

Nyuma yaho Stade Amahoro na Stade ya Kigali zihagaritswe na CAF , Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bamaze gufata umwanzuro ko Stade Mpuzamahanga ya karere ka Huye igiye kuzajya yakira imikino mpuzamahanga u Rwanda ruzakira.

Ubu byamaze gutangazwa ko iyi stade mpuzamahanga ya Huye yabaye ifunzwe by'agateganyo kugira ngo ibanze isanwe ku buryo ijya ku rwego CAF ishaka, ubundi izabashe kwakira imikino u Rwanda ruzakira mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2022.

Itangazo ryashyizwe hanze n'akarere ka Huye

Ibi bigaragara mu itangazo akarere ka Huye kashyize hanze, ndetse Mukura Victory Sports isanzwe yakirira kuri iki kibuga izajya yakirira kuri Kamena.

Bimwe mu biri gukorwa kuri sitade mpuzamahanga ya Huye kugira ngo izakire imikino y’ikipe y’igihugu harimo gukosora imyicarize y’abafana, gutunganya aho camera ikurikirana ikibuga cyose ijya mu rwego rwo kwerekana imikino kuri televiziyo, kongerwa k’umubare wabicara muri sitade, ubwiherero n’ubwogero, n’ibindi bitandukanye.