Erling Haaland yavuze abakinnyi batatu ba mbere ku isi haburamo igihangange

Erling Haaland yavuze abakinnyi batatu ba mbere ku isi haburamo igihangange

 Jan 27, 2022 - 07:51

Rutahizamu wa Borussia Dortmund Erling Haaland yavuze abakinnyi batatu abona ko ari aba mbere ku isi batarimo Cristiano Ronaldo.

Rutahizamu w'umunya-Norway witwa Erling Haaland yatunguye abakunzi ba ruhago ubwo yavugaga abakinnyi batatu ba mbere ku isi ariko ntashyiremo umunya-Portugal Cristiano Ronaldo.

Haaland ni rutahizamu umeze neza cyane mu myaka ibiri ishize, dore ko yabashije gutsinda ibitego 80 mu mikino 79 yakiniye ikipe ya Borussia Dortmund.

Uyu musore w'imyaka 21 kandi aherutse gushyirwa mu ikipe y'umwaka ya FIFA, aho rutahizamu Robert Lewandowski yabaye umukinnyi w'umwaka.

Haaland kandi yashyize Robert Lewandowski mu bakinnyi batatu beza ku isi ariko abenshi batungurwa no kubona Cristiano Ronaldo atazamo kandi afatwa nk'umwe mu bakinnyi beza b'ibihe byose.

Erling Haaland yatangarije Sky sports ati:"Icyo ni ikibazo cyiza ariko ndatekereza ko wavuga Lewandowski ku mwanya wa mbere, noneho kuri nge, Benzema nawe akora neza, gusa Messi nawe ntasanzwe, ubwo rero Benzema na Messi bagabana umwanya wa kabiri n'uwa gatatu.

Kuva Cristiano Ronaldo yagaruka muri Manchester United yagiye atsinda ibibazo byafashije iyi kipe ariko Manchester United ntimeze neza muri rusange.

Hashize imyaka irenga icumi Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bayoboye abandi bakinnyi mu isi ya ruhago ari nako bahangana ku buryo bweruye dore ko bagiye bagabana ibihembo bitandukanye.

Haaland yavuze abakinnyi batatu ba mbere ku isi(Net-photo)

Lewandowski, Benzema na Messi nibo batatu Haaland yavuze

Cristiano Ronaldo ntagaragara mu bakinnyi batatu kuri Haaland(Net-photo)