Uwerekezaga muri Rayon Sports byarangiye asinyiye APR FC

Uwerekezaga muri Rayon Sports byarangiye asinyiye APR FC

 Jul 8, 2022 - 09:29

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha Nkundimana Fabio wakiniraga Musanze FC, nyuma y'iminsi bivugwa ko yenda kwerekeza muri Rayon Sports.

Nkundimana Fabio w’imyaka 20 yamaze gusinyira APR FC nyuma y'imyaka itatu muri Musanze FC, nyuma y'uko yari aherutse kongera gusinya amasezerano y'imyaka ibiri muri iyi kipe yo mu Majyaruguru.

APR FC yegukanye uyu musore nyuma y'uko yifujwe cyane na Rayon Sports yatangaga miliyoni 10 Frw, ariko Musanze FC yo yashakaga miliyoni 15 Frw.

Nkundimana yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya iyi Kipe y’ingabo iheruka kugura, barimo Ishimwe Fiston wavuye muri Marines FC, Ishimwe Christian na Niyibizi Ramadhan bavuye muri AS Kigali, Mbonyumwami Taibu wavuye muri Espoir FC, Uwiduhaye Abouba wavuye muri Police FC ndetse na Niyigena Clément wavuye muri Rayon Sports.

Nkundimana Fabio ahanganye na APR FC akiri muri Musanze FC