Ni irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Gatanu ryitabiriwe n'amakipe ane ariyo Rayon Sports, Mukura VSL, Kiyovu Sports na Musanze FC, hakaba hari hateganyijwe imikino ibiri kuri uyu munsi.
Mukura na Kiyovu Sports nizo zabanje mu kibuga
Umukino wabaye mbere watangiye ku isaha ya saa 16:00 aho ikipe ya Kiyovu Sports yesuranaga na Mukura Victory Sports, yishakamo ikipe yerekeza ku mukino wa nyuma.
Ni umukino wagoranye cyane kuko n'igice cya mbere cyarangiye rwabuze gica bakajya kuruhuka ari ubusa ku mpande zombi. Mu gice cya kabiri nabwo amakipe yaje nta gahunda yo kurekura afite, ariko Kiyovu Sports ibona igitego ku munota wa 82 ku mupira wahinduwe na Serumogo Ali, mgugariro wa Mukura, Kayumba Soter, akoraho umupira ujya mu izamu
Iki gitego nicyo cyonyine cyatandukanije impande zombi, bituma Kiyovu Sports igera ku mukino wa nyuma ijya gutegereza ikipe yagombaga kuva hagati ya Musanze FC na Rayon Sports.
Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma
Rayon Sports na Musanze FC nazo zatangiye umukino ku isaha ya saa 19:30, mu mukino wari ugoranye cyane ku mpande zombi dore ko amakipe yose yirindaga kuba yatsindwa igitego.
Amakipe yombi yakomeje gupezanya birangira iminota 90 y'umukino irangiye banganya ubusa ku busa, ubundi bahita bajya gutera penariti nk'uko amategeko y'uyu mukino abiteganya.
Rayon Sports nayo yari ihatanye na Musanze FC
Aha amahirwe yasekeye ikipe ya Rayon Sports ibasha gutsinda Musanze FC penariti 4-2, ihitayerekeza ku mukino wa nyuma isanzeyo Kiyovu Sports.
Imikino wa nyuma uteganyije kuri iki cyumweru aho ku isaha ya saa 15:00 harakinirwa umukino w'umwanya wa 3 hagati ya Mukura na Musanze FC, naho ku isaha ya saa 18:00 Kiyovu Sports na Rayon Sports zikajya mu kibuga zihataniye igikombe.
