Umushinga wo kuvugurura stade ya FC Barcelona ku buryo bw'akataraboneka wemejwe

Umushinga wo kuvugurura stade ya FC Barcelona ku buryo bw'akataraboneka wemejwe

 Dec 21, 2021 - 03:07

Abanyamuryango ba FC Barcelona bemeje ko umushinga wo kuvugurura stade yabo uhagaze miliyali 1.3 y'amapawundi, ukorwa.

Iyi kipe y'ikirangirire yo muri Espagne yakoresheje amatora kuri icyi cyumweru kuri murandasi, byarangiye abanyamuryango basaga ibihumbi 42,693 bemeje ko uyu mushinga ukomeza.

Abagera ku bihumbi 5,055 batoye oya kuri uyu mushinga, mu gihe abandi 875 bo bifashe banga gutora. Hagendewe ku mubare mwinshi cyane w'abatoye yego, ubuyobozi bwa FC Barcelona bwahise bwemeza ko uyu mushinga ukomeza.

Uyu mushinga wiswe "Espai Barca" uzakoresha ikindi gice cyinini cy'amafaranga y'inguzanyo n'ubwo iyi kipe isanzwe iri mu bibazo by'ubukungu n'amadeni.

Hari humvikanye amajwi y'abafana bavuga ku madeni iyi kipe ifite arenga miliyali y'amapawundi, ibi bikaba aribyo byatumye Joan Laporta ategura aya matora ngo arebe ko bashyigikiye uyu mushinga.

Biteganyijwe ko mu 2025 stade Camp Nou izaba aribwo iri kurangira kuba yavugururwa ndetse mu mwaka wa 2022-2023 igice kimwe kizaba gifunzwe batangire imirimo yo kubaka.

Nta gihindutse kandi mu mwaka wa 2023-2024 FC Barcelona ishobora kuzareba ahandi ikinira hashobora kuba kuri Olympic stadium muri Montjuic kugira ngo Camp Nou isozwe neza.

Iyi stade ya Camp Nou yubatswe mu 1957 bazayigarukaho mumwaka w'imikino wa 2024-2025 imirimo irimo isozwa.

Iyi stade ya Camp Nou yari isanzwe yakira abantu ibihumbi 99,000 bicaye neza ariko bazasoza yakira abantu ibihumbi 105,000 bicaye neza ndetse hongerwemo n'irindi koranabuhanga.

Iyi stade izashyirwaho igisenge kiriho umurasire munini cyane, umuriro uzajya utangwa n'uwo murasire uzajya ucana televiziyo ya rutura izashyirwa muri iyi stade.

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije kandi, hazashyirwaho uburyo bwo gufata amazi y'imvura agasukurwa neza ku buryo yakoreshwa imirimo itandukanye kuri Camp Nou.

Hanze ya stade hazongerwaho ibintu bitandukanye harimo ubusitani, ahantu habera ibirori, ibiro bishya, n'ibindi byinshi.

FC Barcelona n'ubwo ipanga imishinga y'iterambere hanze y'ikibuga, ariko mu kibuga ntibimeze neza kuko ubu iri ku mwanya wa karindwi muri shampiyona aho ifite amanota 27 mu mikino 17 yakinnye.

Iyi kipe kandi iherutse gusezererwa mu matsinda ya UEFA champions league bwa mbere mu myaka 20 ishize dore ko izakina na Napoli muri 1/16 mu mikino ya Europa league yakomerejemo.

Stade Camp Nou igiye kuvugururwa(Image:FC Bercelona)

Agace gashya kazubakwa ka VIP(Image:FC Barcelona)

Inyubako iba hanze yitwa Palau Braugrana nayo izavugururwa(Image:FC Barcelona)