Umukino wahuzaga APR FC na Mukura Victory Sports wongeye gusubikwa

Umukino wahuzaga APR FC na Mukura Victory Sports wongeye gusubikwa

 Jan 31, 2022 - 11:53

Umukino w'ikirarane wahuzaga APR FC na Mukura Victory Sport wahagaritswe utarangiye.

Tariki 28 Mutarama 2022 nibwo mu Rwanda hakinwe imikino isoza umunsi wa 15 wa shampiyona y'u Rwanda ari nayo yahise isoza igice cya mbere cya sampiyona.

Kuri uyu wa mbere nibwo hari hateganyijwe umukino wahuzaga APR FC na Mukura Victory Sport. Ni umukino w'ikirarane kuko wari gukinwa ku munsi wa 6 wa shampiyona, ariko kuko APR FC yari mu mikino nyafurika ntabwo wakinwe.

Uyu mukino watangiye saa 15:00 ndetse igice cya mbere gisozwa Mukura Victory Sport iyoboye kuko yari yabonye igitego cyatsinzwe na Nyarugabo Moise ku munota wa 31' ku mupira yari ahawe na Djibrin Akuki.

Kubera imvura nyinshi yagwaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo birangiye byemejwe ko umukino usubikwa hadakinwe igice cya kabiri. Igihe umukino uzasubukurirwa kiratangazwa mu masaha ari imbere.

Itegeko rivuga ko umukino uramutse usubukuwe bitarenze umunsi umwe, bakomereza aho umukino wari ugeze bagakina iminota yari isigaye.

Abakinnyi bari babanje mu kibuga ba APR FC

Abakinnyi Mukura Victory Sport yabanje mu kibuga

Mukura yari iyoboye umukino ku gitego kimwe

Imvura nyinshi yatumye umukino usubikwa