Umukinnyi yahamagaye umutoza amubwira ko adashaka kumusanga i Manchester

Umukinnyi yahamagaye umutoza amubwira ko adashaka kumusanga i Manchester

 Jul 17, 2022 - 06:10

Nyuma y'iminsi bivugwa ko ikipe ya Manchester United yifuza Brian Brobbey wa RB Leipzig, biravugwa ko uyu mukinnyi yahamagaye Ten Hag akamubwira ko adashaka kujya muri Manchester United.

Brian Brobbey w'imyaka 20 yavugwaga cyane mu ikipe ya Manchester United nyuma yo kubana na Erik Ten Hag mu mwaka ushize w'imikino aho yari intizanyo muri Ajax, akaba yaratsinze ibitego birindwi byafashije uyu mutoza kwegukana igikombe cya shampiyona.

Uyu musore yakuriye mu ikipe ya Ajax Amsterdam aza kugurishwa muri RB Leipzig, ariko agezeyo ntibyakunda yongera gutizwa muri Ajax Amsterdam yatozwaga na Erik Ten Hag.

Brobbey yatojwe na Ten Hag muri Ajax (Image:Getty)

Mu minsi ishize byavuzwe ko yifuzwa cyane na Manchester United mu gihe na Ajax ishaka kumugumana burundu. Nk'uko byandikwa n'ikinyamakuru cyo mu Buhorandi De Teregraaf, uyu musore yahamagaye Erik Ten Hag amumenyesha ko adashaka kujya muri Manchester United ahubwo ashaka kuguma muri Ajax.

Brian Brobbey na Erik Ten Hag baganiriye cyane ariko uyu musore yumva uyu atariwo mwanya mwiza wo kuva muri Ajax ngo ajye muri Manchester United.

Ajax nayo irifuza kumutangaho miliyoni 12 z'amapawundi wenda ikazamugurisha mu myaka iri imbere, dore ko iyi kipe yamaze gutakaza rutahizamu Sebastian Haller wagiye muri Borussia Dortmund gusimbura Erling Haaland.

Erik Ten Hag amaze gusinyisha abakinnyi babiri muri Manchester United aribo Tyrell Malacia na Christian Eriksen, ndetse na Lisandro Martinez bisa n'ibyarangiye.

Iyi kipe kandi ifite ikizere ko ishobora gusinyisha Frenkie De Jong ukina hagati mu kibuga muri FC Barcelona, n'ubwo umukinnyi we adahwema kugaragaza ko adashaka kuva i Barcelona.

Brian Brobbey ashaka kuguma muri Ajax(Image:Getty)