Tour du Rwanda: Alan Baileau yegukanye etape ibanziriza iya nyuma

Tour du Rwanda: Alan Baileau yegukanye etape ibanziriza iya nyuma

 Feb 26, 2022 - 09:39

Agace kabanziriza aka nyuma muri Tour du Rwanda 2022 kegukanwe na Alan Boileau ukinira ikipe ya B&B hotels.

Yari etape ya karindwi ya Tour du Rwanda 2022 aho abasiganwa bahagurukiye i Nyamirambo ku Ntwari bagakomereza mu bice by'amajyaruguru mu karere ka Gicumbi bagasoreza Kigali kuri Mont Kigali.

Ni agace kari kagizwe n'ibirometero 152.6 ndetse umunyarwanda Niyonkuru Samuel yagerageje kwataka akomezanya n'abari bayoboye isiganwa ariko ubwo bamanukaga Shyorongi nibwo uyu muhungu yaje gusigara.

Abasiganwa bageze aho bari basigaje ibirometero bibiri ngo basoze hayoboye Goldstein Omer ukinira Israel-Premier Tech aho yarushaga Alan Boileau na Goeman amasegonda 18.

Ariko ubwo bari bageze mu kirometero cya nyuma nibwo Alan Boileau yatatse ku buryo bukomeye cyane ndetse abasha kugera ku murongo ariwe uri imbere, birangira Goldstein Omer wari uyoboye aba uwa kabiri.

Alan Boileau yegukanye etape ya karindwi