Kuri uyu wa Kane tariki 29/10/2022 nibwo hasakaye ibaruwa yanditswe na Mvukiyehe Juvenal umaze imyaka ibiri ari perezida wa Kiyovu Sports association, ariko akaba yarasabaga ko mu nteko rusange bazaganira ku bwegure bwe.
Uyu mugabo yari yavuze ko yeguye ku bw'impamvu ze bwite, ndetse no kubona ko atazagera ku mihigo yari yiyemeje kugezaho iyi kipe ya Kiyovu Sports.
Binyuze mu itangazo Kiyovu Sports yageneye abanyamuryango bayo kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko hari inama yahuje Mvukiyehe Juvenal, board ya Kiyovu Sports association ndetse na Visi-perzida.
Muri iyi nama haganiriwe ku bwegure bwa Mvukiyehe Juvenal ndetse agaragaza imbogamizi zituma abona ko atazagera ku ntego yiyemeje, biyemeza ko bazamufasha kuzikuraho agakomeza kuba perezida w'iyi kipe.
Itangazo Kiyovu Sports yashyize hanze
