Niba KNC atigiza nkana Kiyovu Sports iraje icucumwe

Niba KNC atigiza nkana Kiyovu Sports iraje icucumwe

 Mar 29, 2022 - 10:41

Mu gihe shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda ibura ibyumweru bibiri ngo isubukurwe, KNC yemeza ko Kiyovu Sports bazahita bakina azayikanda ahababaza.

Shampiyona y'u Rwanda izagaruka tariki 15 Mata 2022 ahateganyijwe imikino itandukanye, ariko umukino watangiye gutekerezwa na benshi ni umukino uzahuza Kiyovu Sports na Gasogi United kubera intambara KNC amaze iminsi atangije.

N'ubwo Gasogi United atari ikipe imaze igihe kirekire muri shampiyona y'u Rwanda, hari ubukeba buri kwirema hagati yayo na Kiyovu Sports ahanini biturutse mu bayobozi b'izi kipe.

KNC we avuga ko atakwihanganira gutsindwa n'ikipe ya Kiyovu Sports mu rugamba irimo rwo gushaka gutwara igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w'imikino, aho ihanganye na APR FC.

KNC yarahiriye kudatsindwa na Kiyovu Sports(Image:Rwanda Magazine)

Yagize ati:"Nta bucuti dufitanye na Kiyovu Sports nta nabwo, nta bundi buryo twakihimura kuri Kiyovu usibye kuyicucumira mu kibuga. Ubujurire buzabera mu kibuga tariki 15 ku wa gatanu mu tagatifu.

"Kiyovu Sports itwaye igikombe ari uko yatsinze uriya mukino, izo nkovu ntizazamva ku mutima. Amateka ni ikintu gikomeye kandi azagumya kwizirika mu ijosi rya Kiyovu kugeza igihe Yesu azagenera."

Ni mu gihe kandi mu minsi ishize uwo KNC yari mu kiganiro Rirarashe kuri TV1 nabwo yari yumvikanye avuga ko gutsindwa na Kiyovu Sports ari ubuhemu bukomeye cyane yaba akoreye umupira w'amaguru.

KNC ati:"Ndababwiye niyo twaba tudandabirana, uretse ko tuzanahura dukeneye amanota. Mu kuri naba mpemukiye umupira w'amaguru nsinzwe na Kiyovu. Naba mpemukiye abafana. Ibindi byose bigende uko byakabaye, ariko kwaba ari guhemukira abafana. Tuzakina tumeze neza. Intwaro zabo zihari n'izacu zihari."

Ibi KNC arabivuga mu gihe ikipe ye imaze iminsi itameze neza kuko imikino itanu ya shampiyona Gasogi United iheruka gukina yatsinzemo umukino umwe, ikanganya umukino umwe igatsindwa itatu, mu gihe Kiyovu Sports yatsinze imikino itanu yose iheruka gukina.

Kiyovu Sports imaze iminsi imeze neza dore ko inauoboye urutonde(Image:Rwanda Magazine)

Gusa nanone ugendeye ku mikino imaze guhuza aya makipe yombi usanga Gasogi United ikunda kugora Kiyovu Sports cyane kuko mu mikino itandatu bamaze gukina, Kiyovu Sports  yatsinzemo umukino umwe gusa, mu gihe Gasogi United yatsinzemo Kiyovu Sports imikino itatu bakanganya imikino ibiri.

Shampiyona yasubitswe hamaze gukinwa umunsi wa 22, Kiyovu Sports ikaba ari ikiyoboye ku manota 50 ikaba rusha amanota abiri APR FC. Byumvikana ko nta kosa igomba gukora kugira ngo igume ku mwanya wa mbere. Gasogi United yo iri ku mwanya wa 11 aho ifite amanota 23.