Umuhungu wa Cristiano Ronaldo akomeje gusaba yinginga papa we

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo akomeje gusaba yinginga papa we

 Mar 1, 2022 - 14:53

Cristiano Jr arasaba papa we Cristiano Ronaldo kutamanika inweto kuko yifuza kuzakinana nawe mu kibuga.

Cristiano Ronaldo yujuje imyaka 37 mu kwezi gushize ndetse abenshi batangiye kuvuga ko uyu munya-Portugal yaba ari gusatira imyaka yo guhagarika gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga.

Ariko nk'uko uyu rutahizamu aherutse kubitangaza, afite gahunda yo gukina umupira w'amaguru akarenza imyaka 40 akomeza gushyiraho uduhigo dutandukanye mu isi ya ruhago.

Umuhungu we ariwe Cristiano Jr we biramushimisha kumva ko se adafite gahunda yo kumanika inkweto vubaha kuko ngo amusaba ko yazamurindira bakazakinana mu kibuga kimwe igihe yaba amaze kwigira hejuru.

Cristiano Jr agenda yerekana ibimenyetso ko yazavamo umukinnyi mwiza umunsi ku wundi, haba mu bato ba Juventus yarimo umwaka ushize ndetse n'aba Manchester United arimo ubu.

Ronaldo yagize ati:"Umuhungu wange arambwira ngo 'Papa rindira imyaka mike - nshaka gukinana nawe."

Muri Mutarama Cristiano Ronaldo yashyize ifoto ku mbuga ze nkoranyambaga imugaragaza we na Cristiano Jr, maze yadikaho ati:"Present and future." Bishatse kuvuga ngo iki gihe n'ahazaza. Ibi bigaragaza ko afite ikizere ko uyu muhungu we yazavamo umukinnyi ukomeye w'umupira w'amaguru.

Gusa n'ubwo Cristiano Ronaldo yakwishimira ko umwana we yakina umupira w'amaguru ku rwego rwo hejuru, ku rundi ruhande avuga ko nta gitutu yamushyiraho ahubwo azamureka agakora ibyo yumva ashaka.

Cristiano Ronaldo ati:"Igihe nicyo cyizivugira. Nta gitutu nzamushyiraho.

"Azakora icyo ashaka. Kandi icyo nshaka cyane nuko Cristianito[Criatiano Jr] n'undi wese bishimye kandi bagahitamo icyo bashaka.

"Nzabashyigikira mu nzira zose."

Cristiano Jr arashaka kuzakinana na se mu kibuga mu gihe bigoranye kubona aho umwana yakinanye na se mu makipe y'ababigize umwuga, kubera ko akenshi umubyeyi aba arusha imyaka myinshi umwana we.

Eidur Gudjhonsen wahoze ari umwataka wa Chelsea yigeze gusimbura papa we Arnor mu ikipe y'igihugu ya Iceland ariko ntibakinnye mu kibuga kimwe.

Ni ahantu hake byabaye ko umwana akinana na se mu kibuga harimo nka Henrik na Jordan Larsson bakiniraga Hogaborg, ndetse n'umunya-Brazil Rivaldinho wakinanye na se witwa Rivaldo mu ikipe ya Mogi Mirim yo muri Brazil.

Cristiano Jr ashaka gukinana na se mu kibuga(Image:Alley sport)

Cristiano Jr ari mu bato ba Manchester United(Image:instagram @georginagio)

Cristiano Ronaldo avuga ko nta gitutu azashyira ku muhungu we(Image:instagram @cristiano)