Cristiano Ronaldo ashobora kuba yasubira muri Real Madrid

Cristiano Ronaldo ashobora kuba yasubira muri Real Madrid

 Dec 26, 2021 - 04:31

Ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kuvuga ko Real Madrid yaba ipanga kugarura Cristiano Ronaldo.

Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego 450 mu mikino 438 yakiniye Real Madrid mu myaka ikenda yayimazemo, dore ko yahageze mu 2009 akahava mu 2018.

Inkuru dukesha Football Insider iravuga ko Real Madrid ishobora kureba uko yagarura uyu munyabigwi wayo nyuma y'imyaka itatu n'igice ayivuyemo ubwo yerekezaga muri Juventus.

Bikomeje kuvugwa ko kuhagera k'umutoza Ralf Rangnick byaba byarahise bifungura imiryango kuri Cristiano Ronaldo akaba yasohoka muri Manchester United kubera imikinire ya Rangnick.

Harakibazwa niba koko Cristiano azabasha kujya mu mikinire ya Ralf Rangnick neza dore ko isaba imbaraga nyinshi kuko umukinnyi agomba gukora cyane ahiga umupira kandi bigahera ku bataka.

Kuva Ralf Rangnick yaza muri Manchester United ntaratsindwa ariko yagiye atsinda imikino yatoje ku buryo bugoranye cyane bigaragara ko ibyo ashaka bitaremera neza.

Manchester United yatsinze Crystal Palace igitego kimwe ku busa kuri Old Trafford. Ishoti ryiza rya Fred yatereye hanze y'urubuga rw'amahina niryo ryatanze amanota atatu ku mukino wa mbere wa Rangnick.

Kuri uyu mukino byagaragaraga ko Ralf Rangnick yapanze ko Cristiano Ronaldo akinana na Marcus Rashford ku busatirizi. Ndetse Cristiano Ronaldo yagaragaje ko yiteguye kurwana ndetse no guhiga umupira nk'uko Rangnick abishaka.

Nyuma y'umukino Ralf Rangnick yaramushimagije ati:"Twashakaga gukinisha abataka babiri, cyane cyane imbere hagati. Akazi Ronaldo yakoze adafite umupira kari keza cyane."

Umutoza Ralf Rangnick yarongeye abikora atyo ku mukino uheruka kubahuza na Norwich ubwo Manchester United yarokorwaga na penariti yatewe na Cristiano Ronaldo n'ubundi yatangiranye na Marcus Rashford.

Umunyabigwi wa Manchester United witwa Rio Ferdinand we ngo yumva Ralf Rangnick yazagira icyo ahindura mu mikinire ye niba ashaka gukorana na Cristiano Ronaldo.

Ferdinand aganira na BT Sport yagize ati:"azahindura imikinire ye kugira ngo Cristiano Ronaldo ayisangemo.

"Ntitwakwibagirwa ko no muri Schalke 04 yari afite umukinnyi nka Raul waruri kuba icyamamare kandi hari ibyo yahinduye kugira ngo yizere ko yatunga umukinnyi wo kuri urwo rwego."

Cristiano Ronaldo niwe ufite ibitego byinshi muri Real Madrid(Image:Sport)

Cristiano Ronaldo akomeza kwibazwaho na benshi mu mikinire ya Ralf(Image:JF)