Ralf Rangnick ugiye gutoza Manchester United yigeze kuvuga amagambo akakaye kuri Cristiano Ronaldo

Ralf Rangnick ugiye gutoza Manchester United yigeze kuvuga amagambo akakaye kuri Cristiano Ronaldo

 Nov 25, 2021 - 20:24

Umutoza mushya wa Manchester United yigeze kuvuga ko Criatiano Ronaldo ashaje cyane.

Mu myaka itanu ishize nibwo Ralf Rangnick yatanze igitekerezo avuga ko Cristiano Ronaldo yari ashaje cyane ubwo yabazwaga.

Ikipe ya Manchester United yamaze kumvikana n'uyu mudage w'imyaka 63 kuza kuyitoza kugeza mu mpeshyi aho izashaka undi mutoza w'igihe kirambye.

Kuhagera kwe bizashyira umusozo ku gihe Michael Carrick yari afite iyi kipe nk'umutoza w'agateganyo dore ko yayifashije gutsinda Villarreal ibitego 2-0 muri champions League.

Ralf Rangnick ugiye gutoza Manchester United(Net-photo)

Ariko ibyo uyu mugabo yigeze kuvuga ubwo yatozaga ikipe ya RB Leipzig byateye benshi kwibaza niba azabana neza na Cristiano Ronaldo.

Mu 2016, Ralf Rangnick yabajijwe niba ajya atekereza ko RB Leipzig yatozaga yasinyisha Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo.

Ralf Rangnick yasubije agira ati:"Ni ubusazi cyane gutekereza ko twakorana nabo hano. Barashaje cyane kandi barahenze."

Icyo gihe Cristiano Ronaldo yari afite imyaka 31 ndetse yari amaze gutwara champions League ya kane mu gihe yavuye muri Real Madrid agize eshatu.

Ralf Rangnick ntiyabonaga Cristiano nk'umwe mu bashobora kuba bajya mu ikipe yatozaga kubera imyaka ye n'igiciro yari kuba ahagaze.

Uyu mudage azwiho ko akenshi agura abakinnyi batarengeje inyaka 24 mu makipe aba atoza cyangwa ari mu buyobozi bwayo.

Ayo magambo Rangnick yayavuze ubwo Cristiano yari afite imyaka 31 none ubu afite imyaka 36 urumva ko kuri we yaba yarashaje bikabije noneho.

Cristiano Ronaldo ayoboye Manchester United(Image:Mirror)

Cristiano Ronaldo yagarutse muri Manchester United nyuma y'imyaka 12 ayivuyemo ndetse amaze gutsinda ibitego 10 mu mikino 14 amaze kuyikinira mu marushanwa yose kuva yagaruka.

Muri ibyo bitego harimo ibitego bitandatu yatsinze mu mikino itanu Manchester United yakinnye muri champions League muri uyu mwaka w'imikino.