Umutoza wa Rayon Sports yibasiye umuzamu we Kwizera Olivier nyuma yo kumutaba mu nama

Umutoza wa Rayon Sports yibasiye umuzamu we Kwizera Olivier nyuma yo kumutaba mu nama

 May 23, 2022 - 05:07

Jorge Emmanuel Paixao utoza Rayon Sports yibasiye cyane umuzamu Kwizera Olivier watengushye bagenzi be ku mukino baheruka gukina na Etincelles, bakagorwa n'ikibazo cy'abazamu.

Ku munsi wa 28 wa shampiyona aho ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukina na Etincelles, iyi kipe yagize ikibazo gikomeye cyane mu izamu dore ko babiri bari barwaye mu gihe Kwizera Olivier bivugwa ko amaze iminsi adakora imyitozo.

Jorge Paixão utoza Rayon Sports avuga ko atarongera kubona Kwizera Olivier Kuva ku mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yasezerewemo na APR FC iyitsinze 2-1, kuko atarongera kugaruka mu myitozo y’iyi kipe.

Kuri uyu mukino byari byavuzwe ko izamu rya Rayon Sports hashobora kujyamo umukinnyi ukina imbere, ndetse hashyirwaga mu majwi rutahizamu Musa Esenu. Gusa byarangiye Hategekimana Bonheur ariwe ugiye mu izamu, mu gihe Hakizimana Adolphe yari ku ntebe y'avasimbura ariko abo bazamu bose bari barwaye.

Nyuma yo gutsinda Etincelles ibitego 3-1, umutoza wa Rayon Sports Jorge Paixão yavuze ko Kwizera Olivier ari umunyezamu mwiza ariko ariko udafite ikinyabupfura.

Rayon Sports yatsinze Etincelles(Image:Rwanda Magazine)

Yagize ati:"Olivier sinzi aho ari. Iyo urebye kuri Olivier ni ibisanzwe kuri we ntabwo aza mu myitozo buri munsi, Olivier ni umunyezamu mwiza ariko udafite ikinyabupfura. Ndavuga ibi kuko ntakunda guca ibintu ku ruhande, ntabwo ari ibyiza ku bakinnyi bacu. Rayon Sports ni ikipe nziza, agomba kubaha akubaha n’abafana bacu".

Biravugwa ko impamvu Kwizera atagaragara mu myitozo y’iyi kipe ari uko atarishyurwa amafaranga yose yemerewe ubwo yongeraga amasezerano, akaba yarababwiye ko azagaruka mu myitozo yabanje kwishyurwa.

Kwizera yanenzwe cyane n'umutoza we(Net-photo)

Ni umwaka utari mwiza kuri Rayon Sports habe na mba, dore ko ibikombe byose ubuyobozi bwahigiye byamaze kurangira nta na kimwe bazegukana.

Ibi bije nyuma y'uko Kwizera yari amaze kugaruka mu kibuga ku buryo buhamye dore ko yatangiye umwaka ari nimero ya kabiri muri Rayon Sports, ariko ubu yari yaramaze kwisubiza umwanya wa mbere ndetse yahamagawe no mu ikipe y'igihugu.