Tour du Rwanda: Etape Kigali-Gicumbi umunyarwanda Mugisha Samuel ari muri batatu bayoboye

Tour du Rwanda: Etape Kigali-Gicumbi umunyarwanda Mugisha Samuel ari muri batatu bayoboye

 Feb 23, 2022 - 06:56

Mu gace ka gatatu ka Tour du Rwanda aho abasiganwa bari kwerekeza i Gicumbi bava i Kigali, Mugisha Samuel akomeje guhatana.

Kuri uyu wa gatatu Tour du Rwanda yakomeje aho abasiganwa bava i Kigali berekeza mu karere ka Gicumbi, mu gace ka gatatu k'irushanwa rya 2022.

Abasiganwa byari biteganyijwe ko bahaguruka Kimironko ku isaha ya saa 9:00 bikaba biteganyijwe ko uwa mbere asoza ku isaha ya saa 12:15, nyuma hakamenyekana uko bose bitwaye.

Abasiganwa bahagurutse umunya-Colombia Jhonatan Restrepo Valencia ariwe wambaye umwenda w'umuhondo nyuma yo gutwara etape yo ku wa kabiri ya Kigali-Rubavu.

Imihanda iri gukoreshwa mu gace k'uyu munsi, bahagurukiye Kimironko

KIMIRONKO- KIGALI PARENTS- FREE TRADE ECONOMIC ZONE – ZINDIRO – KIMIRONKO – KIBAGABAGA –KAGUGU- GASANZE –NYACYONGA- KARURUMA GATSATA – NYABUGOGO – GITI CY’INYONI – SHYORONGI KUKIRENGE – RULINDO – NYIRANGARAMA –BASE- DIRECTION GICUMBI- TETERO - GICUMBI.

Muri rusange iyi nzira yose irakoreshwa uyu munsi ifite ibirometero 124.3, ku isaha ya saa 10:35 abasiganwa bamaze kugenda ibirometero 40 aho bageze kuri Nyirangarama.

Sprint ya mbere mu Gatsata yatsinzwe na Sandy Dijardin ukinira ikipe ya Total Energies uyu akaba ari nawe wegukanye agace ka kabiri ubwo bavaga Kigali berekeza Rwamagana, ndetse kuri iyi sprint ya Gatsata yari akurikiwe na Mugisha Samuel hamwe na Alan ukinira ikipe ya Total energies.

Ku kirometero cya 38, aba bakinnyi uko ari batatu basize igikundi cyari kibakurikiye iminota itatu n'amasegonda 20. Ku kirometero cya 40 Mugisha Samuel yatsindiye kuzamuka umusozi ari uwa mbere, naho ku kirometero cya 49 aba bakinnyi batatu barimo basiga igikundi kibakurikiye iminota ibiri n'amasegonda 56.

Agace ko kuri uyu wa gatatu abasiganwa bari kwerekeza i Gicumbi(Image:Igihe)

Inzira yose iri gukoreshwa kuva Kigali-Gicumbi