Rwanda v Senegal: Mu minota 45, Amavubi yihagazeho imbere y'intare zishonje

Rwanda v Senegal: Mu minota 45, Amavubi yihagazeho imbere y'intare zishonje

 Jun 7, 2022 - 16:02

Mu minota 45 y'igice cya mbere abasore b'Amavubi babashije kwihagararaho, Senegal iyobowe na Sadio Mane ibaburamo igitego.

Ni umukino wa kabiri mu itsinda L u Rwanda ruherereyemo mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.

Uyu mukino uri kubera kuri stade Me Abdoulaye Wade iherereye i Diamniadio, bakaba bari ku kigero cy'ubushyuhe cya 28 ndetse ukaba utoroshye ku mpande zombi.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Amavubi:Kwizera Olivier, Manzi Thierry, Ange Mutsinzi, Salomon Nirisarike, Imanishimwe Emmanuel, Serumogo Ali, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Rafael York, Rubonela jean Bosco na Kagere Meddy.

Senegal:Mendy, Touré, Sabaly, Koulibaly, Diallo, N.Mendy, P.M.Sarr, Gana Gueye, H.Diallo, Ismaela Sarr na Sadio Mane.

Nk'uko byari hyitezwe ni igice cya mbere cyaranzwe no kuba Senegal yihariye umupira cyane, ariko nayo kubona uburyo bugana mu izamu byakomeje kwanga.

Ni nako abasore b'Amavubi nabo bakomeje gukina barinda izamu ryabo cyane, ndetse bikomeza no kubahira kuko nta gutego barinjizwa.

Ikipe y'igihugu ya Senegal isoje igice cya mbere igerageje uburyo burindwi, ishoti rimwe niryo ryaganaga mu izamu ariko umuzamu Kwizera Olivier yabashije gukuramo uwo mupira.

Kuva ku munota wa 40 kugeza ku wa 43 abasore b'Amavubi basaga n'abari mu muriro utazima kubera amashoti bashoswe, ariko babashije kubyitwaramo neza ntibatsindwa igitego, Olivier nawe niko kuryama ngo agabanye igitutu kuri bagenzi be.

Ni iminota 45 yongereweho ine, kikaba igice cya mbere kimeze nk'itanura ku ikipe y'igihugu Amavubi ariko abanyarwanda babashije kurinda izamu ryabo barinda bajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

Amakipe yombi anganyije ubusa ku busa