KNC uyobora Gasogi United ntiyumva ukuntu bamubuza kwinjira muri stade ya leta kandi atanga imisoro

KNC uyobora Gasogi United ntiyumva ukuntu bamubuza kwinjira muri stade ya leta kandi atanga imisoro

 Feb 11, 2022 - 17:21

KNC uyobora Gasogi United atangaza ko azajya yinjira muri stade umukino urangiye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gashyantare 2022 nibwo Perezida wa Gasogi United, Bwana Kakooza Nkuriza Charles yakoze ikiganiro n'itangazamakuru ndetse akomoza no ku bijyanye no kuba yarabujijwe kwinjira muri stade.

KNC avuga ko azajya yinjira muri stade umukino urangiye kandi yumva ko ntawamubuza kwinjira mu nyubako za leta kandi atanga imisoro.

Ni ikiganiro cyari kiyobowe n'umuyobozi mukuru wa Gasogi United, KNC ari kumwe n'umuyobozi w'abafana Mutabaruka Angelbert ndetse na Visi Kapiteni wa Gasogi United Ndabarasa Trésor.

KNC abajijwe ku bihano yahawe byo kutajya kuri stade, yagize ati:"buri mukino wa Gasogi United njye nzajya mba mpari kandi ndi hariya hafi. Ikibuga ni inyubako ya Leta, ihinduka sitade iyo harimo umukino. Kubw’ibyo rero umukino uzajya urangira abasifuzi batashye ninjire, ubundi nkore akazi kanjye mwebwe nimujya mubona abasifuzi batashye mujye muba muretse mpite nza."

KNC yavuze ko igituma yitwa Stade ikaba igikorwa cya FERWAFA ari umukino bityo ko iyo urangiye nta muntu uhejwe kuyinjiramo , yavuze ko impamvu yivuguruje akagarura ikipe muri shampiyona nyuma yo gutangaza ko ayikuyemo ari uko yabonye ko hari benshi yaba ahemukiye kandi ko Gasogi United atari KNC ahubwo ari ikintu kigari cyane

KNC uyobora Gasogi United niwe wari uyoboye ikiganiro(Net-photo)

Mutabatuka uyoboye Urubambyingwe nawe yari ahabaye(Net-photo)

Ndabarasa Tresor niwe wari uhagarariye abakinnyi ba Gasogi United

Hari abanyamakuru batandukanye b'imikino