Amakuru meza kuri Lionel Messi i Paris mu gihe bitegura kwesurana na Real Madrid

Amakuru meza kuri Lionel Messi i Paris mu gihe bitegura kwesurana na Real Madrid

 Feb 15, 2022 - 05:13

Lionel Messi arishimye i Paris, nyuma y'uko mu minsi ishize byagiye bivugwa ko uyu mugabo yicuza kuba yaragiye muri PSG.

Ubu amakuru avugwa kuri Lionel Messi aravuga ko uyu mugabo ameze neza i Paris nyuma y'uko ibitangazamakuru byo muri Espagne byavugaga ko atishimye muri PSG.

Uyu mugabo w'imyaka 34 yavuye muri FC Barcelona mu mpeshyi ishize yerekeza muri PSG ariko ntabwo byamuhiriye nk'uko byari byitezwe.

Mu mikino 14 ya shampiyona amaze gukinira PSG, Lionel Messi yatsinzemo ibitego bibiri gusa mu gihe byibuze yagiye atsinda ibitego bitari munsi ya 25 muri buri mwaka w'imikino mu myaka 12 ishize.

Byagiye bivugwa cyane ko impamvu atitwara neza ari ko ubuzima bwa Paris butamuguye neza, ndetse El Confidencial yatangaje ko umuryango we wagowe no kwiga Igifaransa ndetse nawe ikirere cya Paris nticyimugwe neza.

Kuri iyi nshuro Hadrien Grenier abinyujije muri RMC sport atangaza ko Messi yishimye mu Bufaransa, bitandukanye n'ibyavuzwe mbere.

Yagize ati:"Lionel Messi ariyumva neza muri Paris, bitandukanye n'ibyavuzwe muri Espagne.

"Ntabwo yicuza kuba yaragiye muri PSG tugendeye ku muryango we.

"We n'umuryango we babashije kwisanga mu kirere cya Paris."

Mu gihe UEFA champions league iragaruka kuri uyu wa kabiri muri kimwe cya munani, PSG i Parc des Princes iraza kwakira Real Madrd. Kimwe mu byazanye Lionel Messi i Paris ni gutwara champions league aho PSG imaze iminsi ikomanga ariko bikanga.

Lionel Messi umaze gutsinda ibitego bitanu muri champions league y'uyu mwaka, yitezweho gufasha iyi kipe ikareba ko yagera ku nzozi imaranye imyaka itari micye.

Byavuzwe ko Messi ataguwe neza n'ikirere cya Paris(Image:Marca)

Lionel Messi ameze neza mbere yo guhura na Real Madrid(Image:Daily mail)