Roman Abramovich yagaragaje ibimenyetso by'uko yarozwe

Roman Abramovich yagaragaje ibimenyetso by'uko yarozwe

 Mar 29, 2022 - 04:19

Mu gihe uyu muherwe w'umurusiya akomeje ibiganiro byo kugarura amahoro, birakekwa ko yaba yararozwe bitewe n'ibimenyetso we na begenzi be bagaragaje.

Roman Abramovich n'abandi banya-Ukraine babiri muri batatu bahuriye mu biganiro byo kugarura amahoro, bagaragaje ibimenyetso bimwe bikekwa ko baba bararozwe.

Ibi bibaye nyuma y'uko Roman Abramovich yemeye ubusabe bw'abanya-Ukraine bamusabye ko yaba umuhuza hagati y'Uburusiya na Ukraine, ngo Uburusiya bube bwahagarika intambara bukomeje kugaba kuri Ukraine.

Uyu muherwe w'ikipe ya Chelsea biravugwa ko yaba yararozwe dore ko hashize ibyumweru bike avuye mu nama yateraniye i Kyiv muri Ukraine aho yaganiraga n'abagabo batatu b'abanya-Ukraine mu rwego rwo kureba ko hagaruka amahoro hagati ya Ukraine n'Uburusiya.

Abramovich yagaragaje ibimenyetso bihamya ko ashobora kuba yararozwe(Image:Al Jazeera)

Kuri uyu wa mbere nibwo uhagarariye Roman Abramovich yemeje ko uyu mugabo yagaragaje ibimenyetso, ariko yanga gutanga amakuru menshi arenzeho.

Nyuma yo guhurira i Kyiv tariki 03 Werurwe 2022, Roman Abramovich na babiri muri batatu bari bagize iryo tsinda ry'abanya-Ukraine bagize ibibazo byo gutukura amaso, kuribwa amaso, gushishuka uruhu mu maso ndetse no ku biganza.

Amakuru ahari kandi akomeza vuga ko hari n'amasaha Roman Abramovich yamaze atareba neza ariko akaza kuvurirwa ku bitaro bimwe mu gihugu cya Turkey.

Mu minsi ishize kandi byavuzwe ko Roman Abramovich yerekeje mu gihugu cya Poland aho yari agiye kuba nk'umuhuza hagati ya Vladimir Putin na perezida wa Leta zunze ubumwe za America, Joe Biden wari wasuye umujyi wa Rzeszow wo muri Poland uri hafi y'umupaka wa Ukraine.

Umwe muri abo banya-Ukraine bari muri ibyo biganiro witwa Mkhailo Podolyak yabajijwe kuri ibyo bikekwa ko haba habayeho kurogwa, ubundi asubiza ati:"Hari ibihuha byinshi, ku bikorwa binyuranye by'ubugambanyi."

Mu gihe undi munya-Ukraine witwa Umerov we avuga ko abantu badakwiye kwizera ayo makuru ataragenzurwa neza ngo hemezwe koko niba ari ukuri.

Umerov yabujije abantu kwizera amakuru ataremezwa neza(Image:AP)

Abo bagabo batatu bari bagize iryo tsinda ry'abanya-Ukraine bavuye muri ibyo biganiro byabaye tariki 3 Werurwe berekeza aho bari bacumbitse i Kyiv muri iryo joro.

Bagize ibibazo byo kubabara amaso ndetse no guhinda umuriro mwinshi kugeza mu gitondo cyakurikiyeho. Bivugwa ko aba bagabo batatu bari bafashe shokora(chocolate) n'amazi mbere y'uko bagaragaza ibi bimenyetso.

Gusa umugabo wa kane wari muri iri tsinda wafashe ibiryo nk'ibyabo ndetse n'amazi, we nta kibazo na kimwe yigeze agira. 

Tariki 04 Werurwe Roman Abramovich, Umerov ndetse n'undi mugabo umwe wari muri ibyo biganiro bavuye i Kyiv berekeza mu mujyi Lviv bagana muri Poland. Nyuma berekeza Instanbul muri Turkey aho bavuwe ubundi bagakomeza ibiganiro.

Abahanga mu gusuzuma ibijyanye n'uburozi basobanuye ko uburozi aba bagabo bahawe butari bugamije kubica kuko butari buhagije ngo bube bwakwica umuntu, ahubwo ngo yari nka gasopo yo kubereka ko batishimiye ibiganiro barimo.