John Terry na Harry Kane ni bamwe mu bakinnyi bitabajwe mu izamu kandi basanzwe bakina imbere(Urutonde)

John Terry na Harry Kane ni bamwe mu bakinnyi bitabajwe mu izamu kandi basanzwe bakina imbere(Urutonde)

 Jan 26, 2022 - 02:35

Muri iyi myaka si kenshi bibaho kuko ku ntebe y'abasimbura haba hariho umuzamu, ariko hari igihe biba ngombwa ko mu izamu hajyamo umukinnyi usanzwe akina imbere.

Kuri uyu wa mbere nibwo mu gikombe cya Afurika habaye umukino wahuje Cameroon na Comoros aho abazamu bose ba Comoros batari bahari bikaba ngombwa ko bitabaza umukinnyi usanzwe akina imbere.

Umuzamu wa mbere w'ikipe y'igihugu ya Comoros witwa Salim Ben Boina yari afite ikibazo cy'imvune, mu gihe abandi babiri byavuzwe ko barwaye Covid-19. Ikipe ya Comoros byarangiye ikinishije Chaker Alhadhur w'imyaka 30 usanzwe ari myugariro ukina ku ruhande rw'ibumoso.

Ni umuzamu watangaje abantu cyane dore ko yagerageje kurokora ikipe ye n'ubwo byarangiye Cameroon ibatsinze ibitego 2-1. Ibi byatumye dusubira inyuma tureba bamwe mu bakinnyi bakomeye cyane bagiye bitabazwa mu izamu kandi basanzwe bakina imbere.

Dani Alves muri 2018, PSG ikina na Sochaux

Uyu munya-Brazil ufite ibikombe byinshi kurenza abandi bakinnyi bose ku isi, mu 2018 byabaye ngombwa ko ajya mu izamu rwa PSG.

Uyu mugabo usanzwe ari myugariro ukina ku ruhande rw'iburyo yasimbuye umuzamu Kevin Trapp mu izamu ubwo uyu muzamu yari amaze gusohorwa mu kibuga ku mukino PSG yakinagamo na Sochaux muri Coupe de France.

Ikipe ya PSG yari iyoboye umukino kuko yari ifite ibitego 4-1. Akigera mu izamu yatewe kufula ikomeye ariko biba amahire nyuma y'amasegonda make umusifuzi ahita asoza umukino.

Mu gihe gito Dani Alves yamaze mu izamu yagaragaje ko ari umukinnyi ushobora kuba yakwitabazwa mu bihe bikomeye ahabuze umuzamu.

Harry Kane mu 2014, Tottenham ikina na Asteras Tripoli

Muri uwo mukino, ikipe ya Tottenham yari iyoboye aho yari ifite ibitego 5-0 ndetse Harry Kane yari yatsinze ibitego bitatu muri uyu mukino wa Europa league bakinaga na Asteras Tripoli.

Gusa n'ubwo uyu rutahizamu yatsinze ibitego bitatu muri uyu mukino, anibukirwa ku kuntu yitwaye ubwo yari agizwe umuzamu wa Tottenham.

Umuzamu Hugo Lloris yeretswe ikarita itukura nyuma y'ikosa yari akoreye Tasos Tsokanis, ahasigaye Harry Kane niwe wahise ashyirwa mu izamu mu minota yari isigaye.

Ikipe ya Asteras Tripoli yabonye kufura maze iterwa na Jeronimo Barrales. Harry Kane we yaryamiye umupira wagiye maze umukino urangira Tottenham itsinze ibitego 5-1.

Harry Kane aganira na ITV 4 yagize ati:"Ryari ijoro ryiza cyane kugeza ngiye mu izamu.

"Mu by'ukuri ndatekereza ko guhera ubu ndabiharira abazamu."

John Terry mu 2006, Chelsea ikina na Reading

Uyu ni umukino uzibukwa cyane mu mateka kuko ariwo mukino watumye umuzamu Petr Cech atangira gukina yambaye ingofero(helmet).

Stephen Hunt wari rutahizamu wa Reading yagonganye na Petr Cech ubwo barimo batanguranwa umupira, bituma umuzamu wa Chelsea Petr Cech agira ikibazo gikomeye ku mutwe.

Carlo Cudicini wari wasimbuye Petr Cech, nawe yaje kugira ikibazo cy'imvune maze byemezwa ko myugariro John Terry ariwe ujya mu izamu.

Ku bw'amahirwe ikipe ya Chelsea yarangije umukino idatsinzwe igitego na kimwe ahubwo yo ibona intsinzi y'igitego kimwe ku busa.

Rio Ferdinand mu 2008, Manchester United ikina na Portsmouth

Wari umukino wa kimwe cya kane mu mikino ya FA cup mu mukino wari wahuje Manchester United na Portsmouth ubwo myugariro w'Umwongereza Rio Ferdinand yitabazwaga mu izamu.

Umuzamu wa mbere wa Manchester United witwa Edwin Van der Sar yari yasohowe mu kibuga kubera imvune.

Thomas Kusczak wagiye mu kibuga asimbuye Van der Sar nawe yaje gusohorwa mu kibuga maze Rio Ferdinand aba ariwe ujya mu izamu.

Akazi ka mbere kuri Ferdinand kari gukuramo penariti yari igiye guterwa na Sulley Muntari. N'ubwo Ferdinand yabashije gukurikira umupira ariko ntiyabashije kuwufata.

Iki gitego cyatumye Manchester United isezererwa muri iri rushanwa rya FA mu mikino ya kimwe cya kane.

Dani Alves yagiye mu izamu umukino urangira(Net-photo)

John Terry yafashije Chelsea kudatsindwa igitego(Net-photo)

Harry Kane yasimbuye Hugo Lloris mu izamu rya Tottenham(Net-photo)

Rio Ferdinand yananiwe kurokora Manchester United(Net-photo)